Rusizi: Bane bakekwaho guhungabanya umutekano bafashwe

Polisi y’u Rwanda yerekanye abagabo bane bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa byo guhungabanya umutekano harimo n’uherutse gutera gerenade mu mujyi wa Kamembe.

Abatawe muri yombi barimo Nikuzwe Simeon w’imyaka 38, Matakamba Jean Berchmas w’imyaka 57, Ntibiramira Innocent w’imyaka 43 na Byukusenge Jean Claude w’imyaka 33.

Bafatanywe ibikoresho bitandukanye bakoreshaga bahungabanya umutekano birimo imbunda enye, amakoti maremare ya gisirikare, gerenade enye n’amasasu menshi.

Aba Bagabo bavuga ko boherejwe n’abantu bo muri FLN, umutwe w’inyeshyamba wa MRCD bakorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Bavuga ko binjijwe na bamwe mu bakorera uyu mutwe babarizwa i Bukavu ho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo  aho ngo bizezwaga kuvanwa mu bukene. 

Bavuga kandi ko bari barijejwe kujya bahabwa amafaranga kuri buri gikorwa gihungabanya umutekano bakoze.

Mu minsi ishize Polisi y’u Rwanda yatangaje ko saa moya n’igice zo mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 19 Ukwakira 2019, umuntu utaramenyekana yateye gerenade mu mujyi wa Kamembe mu Karere ka Rusizi ‘ikomeretsa abantu bane byoroheje bakaba barahise bajyanwa kwa Muganga.’

Abo bagabo uko ari bane beretswe abaturage b’imirenge ya Mururu na Nyakarenzo.

Mu bihe bitandukanye, muri iyi mirenge hatwitswe inyubako n’imodoka ndetse izindi barazirasa, byabaye inshuro enye.

Mu Murenge wa Mururu ni ho kandi hataburuwe imbunda 4, amasasu na gerenade ndetse ni ho havuka uwo bagenzi be bakomeje kugaragaza nka nyirabayazana wabashoye muri ibyo bikorwa.

Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Iburengerazuba, Général Major Alexis KAGAME, yashimye uruhare rw’abaturage mu guta muri yombi abakekwa, anizeza ko umutekano wizewe.

Ati “Umutekano ni uguhozaho. Abantu bagomba guhora bahumuye amaso kugira ngo bafatanye gushakira ibisubizo ibibazo biba bihari. Bityo rero turabashimira uruhare rwanyu muri iki gikorwa.’’

Sitio NDOLI