Ishingiro ry’umushinga w’ivugurura ry’itegeko Nshinga ryemejwe

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yemeje ishingiro ry’umushinga w’ivugurura ry’Itegeko Nshinga watangijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.

Ni umushinga washyikirijwe Abadepite kuri uyu wa 31 Werurwe 2023, aho Guverinoma yari ihagarariwe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel.

Hakurikije ibiteganywa n’Itegeko Nshinga byerekeye manda ya Perezida n’iy’Abagize Inteko Ishinga Amategeko, amatora y’Abadepite bazasimbura abari mu mirimo yagombye kuba muri Kanama 2023, na ho aya Perezida akaba muri Kanama 2024.

Perezida Kagame ashingiye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 mu ngingo yaryo ya 175, yasabye ko ingingo z’Itegeko Nshinga zerekeye amatora y’Abadepite zahindurwa kugira ngo ahuzwe n’aya Perezida, kubera ko hari ibyiza byinshi byo kuyahuza yombi.

Minisitiri Dr Ugirashebuja yasobanuriye abadepite ko mu mpamvu zatumye Perezida asaba guhuza igihe cy’amatora y’Abadepite n’aya Perezida harimo kugabanya igihe cyakoreshwaga mu gutegura ayo matora yombi n’ingengo y’imari yifashishwaga.

Ati “Igihe cy’amatora y’Abadepite nigihuzwa n’icy’amatora ya Perezida wa Repubulika, bizatuma ayo matora yombi ategurirwa icyarimwe, bigabanye igihe cyagakoreshejwe igihe yaba buri tora ryategurwa ukwaryo.”

Ni ibintu avuga ko bisanzwe no mu bindi bihugu byaba ibyo mu Karere n’ahandi aho usanga manda ya Perezida n’iy’Abadepite zingana.

Minisitiri Dr Ugirashebuja yavuze kandi ko izindi mpamvu zishingiye ku kugabanya ingengo y’imari yakoreshwaga n’igihugu ndetse n’iy’abiyamamaza muri rusange.

Ati “Ikindi ni Igihe cy’amatora y’Abadepite nigihuzwa n’icy’aya Perezida, ingengo y’imari yagendaga kuri buri tora izahuzwa, bityo bitume amafaranga yakoreshwaga mu bikorwa bijyanye n’amatora agabanuka.”

Minisiteri y’Ubutabera igaragaza ko guhuza amatora y’Abadepite n’aya Perezida wa Repubulika bituma hari ingingo z’Itegeko Nshinga zikwiye guhindurwa.

Zirimo ingingo ya 75, ivuga ibyerekeranye n’Abagize Umutwe w’Abadepite n’itorwa ryabo. Iyi ngingo yongewemo igika cya kane gishya kugira ngo hahuzwe igihe cy’amatora y’Abadepite n’icy’amatora ya Perezida wa Repubulika.

Icyo gika kivuga ko “Itora ry’Abadepite bavugwa mu gika cya Mbere (a) cy’iyi ngingo rikorwa ku munsi umwe n’irya Perezida wa Repubulika.”

Indi ngingo ni iya 79 igena ibijyanye n’iseswa ry’Umutwe w’Abadepite ku mpamvu z’amatora, aho yakuwemo igika cyateganyaga igihe amatora y’Abadepite akorwamo, kubera ko umunsi amatora y’Abadepite akorerwaho wateganyijwe mu ngingo ya 75.

Icyo gika cyakuwemo cyavugaga ko “Itorwa ry’abagize Umutwe w’Abadepite rikorwa mu gihe kivugwa mu gika kibanziriza iki, mbere y’uko manda yabo irangira.”

Igika cyayo cya Mbere kivuga ko “Ku mpamvu z’amatora, Perezida wa Repubulika asesa Umutwe w’Abadepite hasigaye nibura iminsi mirongo itatu (30) kandi itarenga iminsi mirongo itandatu (60) ngo manda y’abawugize irangire.”

Ingingo ya 66 yo ivuga ko igihe cyo gutumiza inama ya mbere ya nyuma y’amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko cyashyizwe mu minsi itarenze 15 nyuma y’itangazwa ry’amajwi rya burundu ku bireba Sena, no mu minsi itarenze 15 nyuma y’irahira rya Perezida wa Repubulika ku bireba Umutwe w’Abadepite.

Ingingo ya 174 yo ivuga ku kugira ngo amatora y’Abadepite azabere rimwe n’aya Perezida wa Repubulika ateganyijwe mu 2024 bidateje icyuho cy’Inteko Ishinga Amategeko, mu Itegeko Nshinga hongewemo ingingo nshya y’inzibacyuho iteganya ko “Abadepite bari mu myanya igihe iri Tegeko Nshinga rivuguruye ritangiye gukurikizwa bakomeza imirimo yabo kugeza igihe cy’iseswa ry’Umutwe w’Abadepite ku mpamvu z’amatora”

Mu bindi bikubiye mu muri uyu mushinga w’itegeko, n’ukuba minisiteri w’intebe azajya ageza ku nteko inshingamategeko ibikorwa bya guverinoma nibura 3 mu mwaka, no kuba impanza bitazongera kuba ihame ko zisomerwa mu ruhame.

Nyuma yo kwemeza umushinga wo kuvugurura itegekonshinga, ukaba uzohereherezwa mu nama y’abaperezida b’amakomisiyo akorera mu nteko inshingamategeko umutwe w’abadepite.