Perezida Kagame yakiriye Perezida wa Tchad Gen Mahamat Idriss Déby

Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Umukuru w’Inama y’Igisirikare iyoboye inzibacyuho akaba na Perezida wa Repubulika ya Tchad, Gen Mahamat Idriss Déby Itno watangiye uruzinduko rw’iminsi 2 mu Rwanda.

Abakuru b’ibihugu byombi babanje kugirana ibiganiro byabereye mu muhezo.

Gen Mahamat Idriss Déby Itno yakiriwe na Perezida Kagame nyuma y’amasaha macye atangiye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

Akigera mu Rwanda yakiriwe yakiriwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane Vincent Biruta.