Abagore 6200 bandura SIDA buri cyumweru-UNAIDS

Umuryango w’Abagore b’Abakuru b’Ibihugu by’Afurika urasaba ko imibereho y’abagore n’abana b’abakobwa yakwitabwaho kuko ari bwo buryo bwonyine bwatuma badakomeza kwibasirwa n’icyorezo cya SIDA.

Babigarutseho mu nama y’abagore b’abakuru b’igihugu by’Afurika  ku kurwanya SIDA na Virusi iyitera.

Iyi nama y’abadamu b’abakuru b’ibihugu by’Afurika ni imwe mu zigize Inama mpuzamahanga yiga kuri SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ICASA ibaye ku nshuro ya 20, ikaba iteraniye i Kigali.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe kurwanya icyorezo cya SIDA UNAIDS rigaragaza ko ubwandu bushya bwa SIDA buri kwibasira cyane abagore bakiri bato n’abana  b’abangavu, kurusha ibindi byiciro by’abantu.

Ni ikibazo Madamu  Winnie Byanyima uyobora Ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe kurwanya icyorezo cya SIDA asanga gikwiye kwitabwaho.

Ati “Uyu munsi abagore bakiri bato n’abana b’abangavu  6200 bandura virusi itera SIDA buri cyumweru. Buri cyumweru 6200 b’abagore bato n’abakobwa bandura, turi kubasubiza inyuma ntidukwiye gutuma ibi bikomeza kuba.”

Kutubahiriza ihame ry’uburinganire, guhezwa mu bikorwa bitandukanye birimo n’uburezi ndetse n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore, bigaragazwa na bamwe mu bagore b’abakuru b’ibihugu by’Afurika  nka bimwe mu bituma igitsina gore gikomeje kuza imbere mu bibasirwa bikomeye na Virusi itera SIDA.

Neo Jane Masisi ni Madamu wa Perezida wa Botswana na mugenzi we Rebecca Akufo-Addo akaba Madamu wa Perezida wa Ghana.

Neo Masisi ati “Turacyafite imyemerere n’imigenzo bisubiza inyuma abagore, na n’uyu munsi haracyari abagore bumva ko kubera ko umugabo afite imbaraga zirenze,  bivuze ko bafite uburenganzira bwo kubahohotera.”

Madamu Addo nawe ati Icya mbere ni uburezi bucagase cyangwa kutabubona burundu, abana babyaye bakiri bato bagira ibyago byinshi byo guta ishuri kubera ubukene bwo mu miryango, kutisanzura ku bukungu no kutagira ubushobozi bwo gufata imyanzuro.”

Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame nawe asanga hakwiye gushyirwa imbaraga mu gukuraho inzitizi by’umwihariko izishingiye ku busumbane hagati y’abagore n’abagabo zituma Afurika igenda biguru ntege mu kurwanya icyorezo cya SIDA.

Ati “Aya ni amahirwe yo kuganira byimbitse kuri zimwe mu mbogamizi zitandukanye, zirimo n’iziva mu busumbane hagati y’umugore n’umugabo, zerekana ko  n’ubwo tubishyiramo imbaraga, umugabane w’Afurika ukiza inyuma mu kurwanya no gukumira icyorezo cya SIDA mu baturage bacu.”

Umuryango w’abagore b’abakuru b’ibihugu by’Afurika ugamije iterambere washinzwe mu mwaka wa 2002, kuri ubu ukaba uyobowe na Antoinette Sassou Ng’guesso Madamu wa Perezida wa Repubulika ya Congo.

Imibare y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA, UNAIDS, igaragaza ko Afurika yihariye miliyoni 16 muri 24.5 z’abafata imiti igabanya ubwandu bwa virusi itera SIDA ku Isi, buri mwaka muri Afurika abasaga miliyoni bandura  virusi itera SIDA kandi 57% bakaba ari abagore.

Tito DUSABIREMA