Dr Sabin Nsanzimana wayoboraga RBC yagizwe Umuyobozi w’ibitaro

Dr Nsanzimana Sabin wahoze ayobora Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) mbere y’uko ahagarikwa kubera iperereza ryari riri kumukorwaho yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB.

Ku wa 7 Ukuboza 2021 ni bwo Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko Dr Nsanzimana Sabin yahagaritswe by’agateganyo ku mwanya w’Umuyobozi wa RBC. Ntabwo impamvu zatumye ahagarikwa by’agateganyo zigezwe zitangazwa.

Kuri ubu Dr Nsanzimana yamaze guhabwa inshingano nshya zo kuba Umuyobozi Mukuru wa CHUB. Ibaruwa imumenyesha imirimo mishya yahawe yayishyikirijwe ku wa 3 Gashyantare 2022.

Uyu mwanya Dr Nsanzimana ahawe ugenerwa umushahara wa 2 094 795 Frw hataravamo umusoro. Amafaranga uwurimo afata mu ntoki ni 1 578 000 Frw ariko hatabariwemo ay’ibintu bitandukanye yemererwa n’amategeko.

Dr Nsanzimana Sabin yaherukaga kugaragara mu ruhame ku wa 3 Gashyantare 2022, ubwo yitabiraga umuhango wo guhererekanya ububasha hagati ye na Prof Claude Mambo Muvunyi wamusimbuye ku buyobozi bwa RBC.

Muri Nyakanga 2019 ni bwo Dr Sabin Nsanzimana yagizwe Umuyobozi Mukuru wa RBC asimbuye Dr Condo Jeannine.

Dr. Nsanzimana afite ubunararibonye mu bijyanye na Porogaramu zo kurwanya Sida, gukora igenamigambi muri iyo ngeri n’ubushakashatsi ku bufasha bukwiriye guhabwa abantu babana n’iyi virusi.

Afite Masters Degree mu bijyanye n’indwara z’ibyorezo yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse afite n’Impamyabumenyi y’Ikirenga yakuye muri Kaminuza ya Basel mu Busuwisi muri iyo ngeri.

Yabaye umwarimu wungirije muri Kaminuza y’Ubuvuzi rusange, UGHE, ndetse yigishije no muri Kaminuza y’u Rwanda.