Perezida Kagame na Madamu bakiriwe na Perezida Mokgweetsi wa Botswana (Amafoto)

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, kuri uyu wa Kane batangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Botswana, ku butumire bwa Perezida Mokgweetsi Eric Keabetswe Masisi.

Ni uruzinduko Perezida w’u Rwanda agiye kugira nyuma yo gusoza urundi rw’iminsi ibiri yagiriraga muri Madagascar, aho yitabiriye isabukuru y’imyaka 59 icyo gihugu kimaze kibonye ubwigenge.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame aherukaga guhura muri Mutarama uyu mwaka, na mugenzi we wa Botswana Mokgweetsi Masisi,  ubwo bombi bari bitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku bukungu, World Economic Forum, i Davos mu Busuwisi.

Uru ruzinduko rugamije gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Mu ruzinduko rwe muri Botswana, Perezida Kagame na Madamu bazasura ikigo gikora ibijyanye n’ubworozi butanga inyama cya FeedMaster Botswana, aho bazamurikirwa imikorere n’uburyo bwo kwita ku matungo mbere yo kuyabyaza inyama zoherezwa mu mahanga.

Aba bakuru b’ibihugu bombi kandi bazagirana ibiganiro ndetse baganire n’itangazamakuru. Biteganyijwe ko kuri uyu mugoroba Perezida Kagame na Madamu bakirwa ku meza na Perezida wa Botswana.

Guverinoma ya Botswana ivuga ko uru ruzaba ari rwo ruzinduko rwa mbere rubayeho ku rwego rw’abakuru b’ibihugu na Guverinoma hagati y’ibi bihugu. Perezida Mokgweetsi ayobora Botswana guhera muri Mata 2018.

Leta ya Botswana yatangaje ko uru ruzinduko ari umwanya w’aba bakuru b’ibihugu ngo bungurane ibitekerezo ku ngingo zireba ibihugu byombi, akarere no ku rwego mpuzamahanga.

Ibi bihugu byombi bisanganywe umubano umeze neza, aho mu nzego z’ubufatanye zihari harimo ubucuruzi bw’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, ubucuruzi, ishoramari, uburezi, ibidukikije, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibindi.

Muri uru ruzinduko Perezida Kagame azashyira umukono ku masezerano y’ubufatanye, General Cooperation Agreement (GCA), akubiyemo ishyirwaho rya komisiyo ishinzwe ubutwererane mu nzego zirimo ubufatanye hagati ya za guverinoma, ubucuruzi n’ishoramari, ubuhinzi, ubuzima, ubukerarugendo, amahoro n’umutekano, ibikorwa remezo, ingufu, itumanaho, umuco n’uburezi, ubushakashatsi mu bijyanye n’ubumenyi, itangazamakuru n’itumanaho.

Leave a Reply