Perezida wa Iran umaze iminsi urebana ay’ingwe na Perezida Trump ni muntu ki?

Hassan Rouhani ni Perezida wa karindwi wicaye ku ntebe isumba izindi muri Iran. Uyu munyapolitiki yicaye kuri iyi ntebe kuva taliki ya 3 mu kwezi kwa munani mu mwaka wa 2013.

Rouhani yabaye umunyamategeko anaba mu buyobozi bwo hejuru mu idini ya Islam muri Iran.

Hassan Rouhani yavutse taliki ya 12 Ugushyingo mu mwaka wa 1948. Ise umubyara yitabye Imana mu mwaka wa 2011, naho nyina yitaba Imana mu myaka ine yakurikiyeho.

Burya nta kabura imvano kandi koko isuku igira isoko. Asadollah Fereydoun se wa Rouhani yari umunyapolitiki ukomeye, uharanira impinduramatwara ya Iran, ndetse yaje no gufungwa inshuro zirenga 20 kuva mu 1962, ariko impinduramatwara yaharaniye iza kugerwaho mu mwaka 1979.

Mu 1973, Hassan Rouhani yateye ikirenge mu cya se mu guharanira Impinduramatwara ya Iran, yinjira mu gisirikare.

Nyuma mu mwaka wa 1980, Hassan Rhouhani yaje gutorerwa kujya mu Nteko Ishingamategeko, kugeza mu mwaka wa 2000.

Hassan Rouhani kuri ubu uyobora Iran, yatangiye amasomo  y’idini ya Isilamu mu mwaka 1960, ariko yiga n’andi masomo asanzwe ndetse aza no kugira impaamyabumenyi y’ikirenga mu mategeko, yakuye muri Kaminuza yo muri Écosse(Scotland) mu mwaka wa 1999.

Ni impamyabumenyi abatari bacye bakunze guhakana, bakemeza ko yaba atarize aya masomo cyangwa yarahawe impamyabumenyi nyuma y’ubushakashatsi atakoze, ahubwo yakoresheje ubw’abandi bari barakoze. Icyakora inyandiko za Kaminuza ya ‘Glasgow Caledonian’ zagiye zishimangira ko ubushakashatsi n’inyandiko byakozwe na Perezida Hassan Rouhani, ari umwimerere we.

Hassan Rhouhani yagiye aba mu myanya y’ubuyobozi mu nzego zitandukanye, ndetse yanagiye ahagararira igihugu cye mu biganiro ku nyungu z’ubukungu mu mibanire n’amahanga, cyane cyane n’ibihugu nk’Ubwongereza,u Bufaransa n’Ubudage ndetse n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi.

Iturufu yo kuvuganira ba nyamucye bahejejwe inyuma muri Iran, niyo yatumye mu mwaka wa 2013, ubwo Hassan Rhouhani yiyamamarizaga kuyobora iki gihugu, yumvwa vuba.

Yiyamamaza kandi yasezeranije kuzamura ubukungu bw’iki gihugu, maze taliki ya 14 z’ukwezi kwa Gatandatu mu 2013, AbanyaIrani bamwereka ko bamufitiye icyizere ngo ashyire mu bikorwa ibyo yabasezeranije ubwo yiyamamazaga.

Perezida Hassani Rouhani wari ugiye kwicara ku ntebe y’Umukuru w’Igihugu nk’Umukuru w’Igihugu wa karindwi wari Iran, yari asimbuye Mahmoud Ahmadinejad wayoboye iki gihugu kuva mu 2005.

Muri uwo mwaka wa 2013 kandi, ikinyamakuru Time cy’Abanyamerika cyamushyize uwo mutegetsi wari ufashe inshingano nshya zo kuyobora Iran, ku rutonde rw’abantu 100 bavuga rikijyana ku isi.

Kuva yajya ku butegetsi, Perezida Rouhani yazanye impinduka bitandukanye n’abamubanjirije. Ni umwe mu bakuru b’ibihugu uharanira ubwisanzure bw’itangazamakuru, ndetse yanahaye uburenganzira abagore bamwe bajya mu  myanya y’ubutegetsi, ibitari bimenyerewe, ndetse yanaguye ububanayi n’amahanga n’inindi bihugu.

Iyi mikorere ya Rouhani niyo yatumye mu mwaka wa 2017 yongera kugirirwa icyizere n’AbanyaIrani basaga miliyoni 23, bamutora ku majwi 57.1%.

Perezida Hassan Rouhani yashakanye na mubyara we mu 1968. Babyaranye  abana 5 barimo abahungu 2 n’abakobwa 3. Ariko umuhungu umwe yitabye Imana, hari amakuru avuga ko ashobora kuba yariyahuye.

Perezida Rouhani kandi afite abavandimwe 4 barimo bashiki be 3, na murumuna we na we w’umunyapolitiki muri Irani.

Leave a Reply