Sudani: Minisitiri w’Intebe Abdalla Hamdok yarokotse igitero cyari cyamugabweho

Minisitiri w’intebe Abdalla Hamdok amaze kurokoka igitero cyari kigambiriye kumwivugana nyuma yaho urukurikirane rw’imodoka yari arimo zigabweho igitero mu murwa mukuru Khartoum.

Ali Bakhit, ukora mu biro bya minisitiri w’intebe, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati: “Igisasu cyaturitse ubwo imodoka ya Minisitiri w’intebe Abdalla Hamdok yari itambutse ariko Imana ishimwe ko ntawagize icyo aba.”

Bwana Hamdok yagizwe umukuru wa leta y’inzibacyuho muri Sudan mu kwezi kwa munani mu mwaka ushize, hashize amezi macye Omar al-Bashir wari Perezida wa Sudan mu gihe cy’imyaka hafi 30 ahiritswe ku butegetsi.

Amakuru avuga ko ubu yajyanwe ahantu hatekanye.

Amashusho yanyuze kuri televiziyo y’igihugu ya Sudan agaragaza imodoka nyinshi zangiritse bikomeye aho icyo gisasu cyaturikiye, nkuko bitangazwa na AFP.

Ibiro ntaramakuru Reuters bitangaza ko ababibonye bavuga ko icyo gitero cyabereye hafi y’inzira yo mu majyaruguru ashyira uburasirazuba ku gice cyinjira ku iteme rya Kober, rihuza amajyaruguru ya Khartoum na rwagati mu mujyi ahari ibiro bya minisitiri w’intebe.

Ababibonye bavuga ko bigaragara nkaho iyo modoka ya Bwana Hamdok yari yapimiwe mu kirere cyo hejuru y’aho yacaga.