RDC: Abaguye mu gitero cyagabwe I Lubumbashi bamaze kuba 16 bavuye kuri 11

Ingabo za leta ya FARDC zasohoye itangazo ku mugoroba zigaragaza ko iki itero cyagabwe ku bubiko bw’intwaro I Lubumbashi cyagabwe n’umutwe Bakata– Katanga uharanira ubwigenge bwa Katanga.

Iri tangazo rigaragaza ko inyeshyamba 12 zishwe, naho 5 zifatwa matekwa.

Abasirikare ba leta 3  n’umwana umwe w’umusirikre nabo baguye muri iki gitero.

Imbunda 7 zikoreshwa n’umuntu umwe, n’izindi enye za rusange zafashwe, harimo za bombe, magazine n’izindi.

Général Sylvain Ekenge  yavuze ko FARDC yavuze ko ikomeje guhiga bukware abagabye igitero baba bihishe muri ako gace.