Uganda: Bobi Wine yasabye abanyagihugu kwamagana ko Gen Muhoozi yaba Perezida

Perezida w’ishyaka NUP bwana Kyagulanyi Sentamu Robert, wamenyekanye nka Bobi Wine, yasabye abanya Uganda kwamagana ko General Muhoozi yaba perezida w’iki gihugu.

Uyu munyapolitiki ubivanga no kuririmba yavuze ko abaturage b’iki gihugu bakwiye kwamagana ko igihugu gitegekwa nk’akazu kuko atari ubwami ku buryo umwana simbura se ku butegetsi

Ikinyamakuru Daily Monitor kibukije ko General Muhoozi umuhungu wa perezida Museveni yeruye ku mugaragaro ko ashaka gusimbura se mu matora ya 2026.

Ubwo yaganiraga n’abaturage ba Kasese kuwa Gatatu bwana Kyagulanyi yijeje abaturage ko ashaka kuvanaho Museveni atarimika umuhungu we ngo habeho ihererekanyakarengane mu gihugu.

Kyagulanyi avuga ko perezida Museveni ananiwe kuburyo ashaka gukoresha umuhungu we, nawe umaze igihe azenguruka igihugu aha abaturage amafranga ngo bazamuyoboke, asaba ko bamwamagana.

Uyu munyapolitiki ushinjwa gukina iya kirihahira yunze murya Kiiza Besigye avuga ko gukoza igikumwe muri wino ugatera ku rupapuro byonyine bitazazana impinduka muri Uganda hakenewe ubundi buryo atavuze.

Umunyamabanga wa leta muri ministeri y’itumanaho Geofrey Kabyanga Baluku yavuze ko Kyagulanyi ari gukina politiki iciriritse kuko kuba Muhoozi ari umuhungu wa perezida bitamubuza kuba yashaka kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu kuko nawe ni umunya Uganda nk’abandi.