Perezida Kagame agiye gukurikirana ikibazo cy’umukobwa wakubiswe n’umukoresha

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko agiye gukurikirana ikibazo cy’umukobwa uherutse kuvuga ko yakubitiwe mu ruhame, akanatukwa n’umushoramari akaba na nyiri Goodrich TV.

Uyu mukobwa witwa Kamali Diane mu butumwa yanyujije kuri Twitter yavuze ko yakubiswe anatukwa ibitutsi bikomeye n’umugabo witwa Dr Francis Habumugisha.

Muri ubwo butumwa Kamali yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter mu ntangiro za Nzeri 2019, bwari buherekejwe n’amashusho yafashwe na kamera yo mu nyubako avuga ko Dr. Habumugisha yamukubitiyemo mu ruhame, abimenyesha Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, hakaba hashyize amezi abiri atarabona ubutabera.

Nyuma yo kumara amezi abiri atarabona ubufasha nk’uko yabitangaje, Kamali yifashishije urukuta rwe rwa Twitter ashyiraho ubu butumwa agaragaza ko amenyesha inzego zitandukanye zirimo n’Umukuru w’Igihugu.

Mu gusubiza uyu mukobwa ku butumwa yanyujije kuri Twitter, Umukuru w’Igihugu yagize ati “Turabikurikirana tumenye icyabaye tunafate imyanzuro ya ngombwa. Biratunguranye niba RIB. Ni gute itakoze ibyagombaga gukorwa?”

Mu mpera z’icyumweru gishize Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangarije IGIHE ko bwamaze kwakira Dosiye ya Dr Habumugisha ndetse yatangiye gukurikiranwa kuri iki cyaha ashinjwa cyo gukubitira umuntu mu ruhame.

Kamali yemereye itangazamakuru ko ariya mashusho yashyize kuri Twitter yafashwe ku wa 16 Nyakanga 2019 ubwo bari mu nama mu nyubako ya M. Peace Plaza aho Goodrich TV ikorera.

Icyo gihe ngo umukobwa bakorana yarimo avuga ku makosa y’abayobozi barimo Dr Francis, uyu mugabo akeka ko Kamali ari gufata amashusho akoresheje telefoni niko guhaguruka amwuka inabi.

Kamali avuga ko ikibazo cye kirimo gukurikiranwa kandi icyo yifuza ari uguhabwa ubutabera.

Ku wa Kane w’icyumweru gishize nibwo Dr Habumugisha yatawe muri yombi, dosiye ye ishyikirizwa Ubushinjacyaha ku munsi ukurikiyeho, aho akurikiranyweho icyaha cyo gutuka no gukubitira umuntu mu ruhame.

Igihe iki cyaha kiramutse kimuhamye, ingingo ya 121 mu Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese ubishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje, aba akoze icyaha.

Iyi abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.

Iyo icyaha cyakorewe umwana, umubyeyi, uwo bashyingiranywe cyangwa umuntu udashoboye kwitabara kubera imiterere ye ku mubiri cyangwa mu bwenge, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka umunani n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni 2 Frw.