Burundi: Ijambo rya Perezida Ndayishimiye rishimagiza imbonerakure ryanenzwe

Umushakashatsi ku burenganzira bwa muntu mu Burundi, madame Carina Tertsakian, yanenze ijambo rya Perezida Evariste Ndayishimiye rishimagiza Imbonerakure, avuga ko rishobora guhembera ubugizi bwa nabi mu gihugu.

Umutegetsi mukuru mu Burundi mu minsi ishize yashimye akazi gakomeye gakorwa n’urubyiruko rushamikiye ku ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi ruzwi nk’Imborakure, avuga ko barinze neza inkiko z’igihugu ndetse banacungera neza umutekano

Imbonerakureni umutwe w’urubyiruko uvumirwa kugahera na benshi mu barundi kubera ihohotera ukorera abadashimagiza ubutegetsi buriho.

Ku munsi wahariwe Imbonerakure, perezida Ndayishimiye yumvikanishije akamaro kabo mu gucunga umutekano no gukora amarondo ya nijoro.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga izi mbonerakure zibashyiriraho amasaha yo gutaha uwo bafashe akagirirwa nabi.

Madame Carina Tertsakian avuga iri jmabo rya perezida w’uburundi ari ribi kuko rishobora gutuma ibikorwa byo guhohotera no gufungirwa akamama byiyongera mu gihugu, nk’uko bisubirwamo n’ikinyamakuru SOS Media.

Perezida Ndayishimiye nanone yagaye bamwe mu bayobozi bakorana ashinjwa kumungwa na ruswa, avuga ko azabateza rubanda bakabamagana mu myigaragambyo. Iyi mpuguke mu burenganzira bwa muntu madame Carina Tertsakian avuga ko nabyo ataribyo kuko u Burundi nk’igihugu gifite amategeko n’ubucamanza, uwakosheje adakwiye guhanwa na rubanda akwiye guhanwa hisunzwe amategeko.

Madame Carina Tertsakian anenga ko perezida Ndayishimiye avuga imbwirwaruhame zidahuye n’ibyo akora, kuko yavuze ko arajwe ishinga no kwimakaza uburenganzira bwa muntu, nyamara ngo abakomeye babuhutaza ntibakorwaho ku butegetsi bwe barakingiwe, agasanga niba ashaka ko igihugu cye kizerwa, imvugo ikwiye kujyana n’ingiro.