Imyigaragambyo muri Liban yafashe indi ntera

Abanya
Liban babarirwa mu bihumbi biraye mu mihanda ku munsi wa kane wikurikiranya,
basaba leta gukemura ibibazo by’ubukungu byugarije igihugu, no gushyira ahabona
iyo leta bashinja ko yamunzwe na ruswa.

Imyigaragambyo yatangiye kuwa kane w’icyumweru
gishyize, ubwo abantu buzuye imihanda ku mugoroba, nyuma y’uko leta yari itanze
umushinga wo gusoresha abahamagara kuri WhatsApp n’izindi serivise zose
zohereza ubutumwa bugufi.

Abigaragambya bahereye mu murwa mukuru Beirut, mu
mujyi wa kabiri Tripoli uri mu majyaruguru no mu majyepfo ku cyambu cya Tyre,
buzura imihanda bazunguza amabendera y’umweru, ari nako bumvikana baririmba
ijambo impinduramatwa abandi bavuga ko bashaka ko ubutegetsi buriho buvaho nk’uko
byagenze mu nkubiri y’Abarabu mu 2011 mu byiswe ‘Arab Srping’.

Undi mubare munini w’abigaragambya wagaragaye mu
mijyi ya Sidon na Baalbak.

Abigaragambya barifuza ko ruswa imaze kumunga iki
gihugu yacika, bagashinja abayobozi bo mu nzego zo hejuru gukoresha ububasha
bahabwa n’itegeko mu kwikungahaza.