Dr. Leon Mugesera yihannye umucamanza mu bujurire

Urukiko rw’ubujurire mu Rwanda rwasubitse Urubanza rwa Dr. Leon Mugesera, ufungiye ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Dr. Mugesera avuga umwe mu bacamanza b’urukiko rw’ubujurire amwanga ndetse ko hari n’ibyemezo yamufatiye bityo ko atagomba kuba mu bamuburanisha.

Ubwo bari bamuhaye ijambo ngo asubanure ubujurire bwe, Dr. Leon Mugesera yasabye kumenya amazina y’abamuburanisha no kwemererwa kuburana yicaye kubera uburwayi.


Yemerewe kuburana yicaye, ariko umucamanza amubwira ko atari ngombwa ko abacamanza bivuga amazina, ko amenya gusa ko ari ab’urukiko rw’ubujurire bari kumuburanisha.


Dr. Mugesera yatsimbaraye avuga ko bagomba kuyamubwira kuko hari ubwo yasanga hari uwo bafitanye ikibazo akamwihana (akamwanga).


Umucamanza yamubwiye ko bagiye kumwibwira wenyine, maze bamuhamagara imbere, we n’umwunganizi we Jean Felix RUDAKEMWA, begera abacamanza bababwira amazina yabo.

Mugesera yahise avuga ati “Uwitwa KALIWABO Charles ndamwihannye kubera urwango amfitiye.”


Yongeyeho ko uyu mucamanza yigeze kugira ibyo akora mu rubanza rwe ari ko ntiyigeze abisobanura kuko ngo byaba impaka kandi itegeko ngo siko byanabiteganyije.

Urukiko rugiye gusuzuma imbogamizi zagaragajwe na Dr. Mugesera kuri uyu mucamanza, nyuma ruzatangaze itariki uru rubanza mu bujurire ruzasubukurwaho.

Mu kwezi kwa 4 muri 2016 nibwo urukiko rukuru i Kigali rwamukatiye gufungwa burundu ahamijwe ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Leon Mugesera ufite imyaka 67 yafatiwe muri Canada yoherezwa mu Rwanda kuri 23/01 2012.

Yagejejwe mu rukiko rukuru rw’u Rwanda Ku itariki 17/09/2012, maze urubanza rwe rutangira mu mizi ku italiki 17/01/2013.

Nyuma y’umwanzuro w’urukiko, Mugesera utagaragaje amarangamutima, yabwiye urukiko ubwe ko ajuririye igihano yahawe.

Ibyaha Mugesera yahamijwe bishingiye ahanini ku ijambo yavugiye mu Karere ka Kabaya aho akomoka mu mpera z’umwaka wa 1992.

Muri iri jambo Mugesera ngo yahamagariraga abahutu kwica abatutsi ndetse n’abanyepolitiki bari mu mashyaka ahanganye na MRND ryari ku butegetsi muri icyo gihe.

Nyuma y’iriyo jambo, ubutegetsi bwariho na bwo ngo bwabonye ko ryahamagariraga urwango ndetse busaba ko atabwa muri yombi.

Dr. Mugesera ahakana ibyaha aregwa avuga atari kugira uruhare mu cyaha cyabaye adahari.

Ubushinjacyaha bwo buvuga ko icyo kitaba igisobanuro kuko yakongeje umuriro arangije arahunga.

Uwo mugabo waminuje mu bumenyi bw’indimi, yigeze kwigisha muri Kaminuza y’u Rwanda, akaba kandi yari yungirije umukuru w’ishyaka rya MRND muri Gisenyi.

Mu iburana rye ntiyakunze kwerura ngo yemere ko iyo mbwirwaruhame ari iye n’ubwo yavuze kenshi ko ijambo aregwa ryahinduwe.

Nyuma y’imyaka 20 ari muri Canada, Mugesera yaje koherezwa kuburanira mu Rwanda mu mwaka wa 2012 ndetse n’urubanza rutangira mu mpera zawo.

Ni urubanza rwakunze kurangwamo impaka nyinshi n’isubikwa rya hato na hato.

Ku ruhande rw’ubushinjacyaha, hashoboye kuza abatangabuhamya bashinja barimo abavuga ko bafitanye isano na Mugesera.

Gusa we arangije kuburana nta mutangabuhamya umushinjura ugaragaye mu rukiko.

Urutonde yashyikirije urukiko rwariho abantu b’ibihangange nk’uwari umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’abakuru b’ibihugu bikomeye mu kanama ka LONI gashinzwe umutekano bariho icyo gihe, ariko nta n’umwe washoboye kugaragara mu rukiko.

Radio Flash/TV