Polisi y’u Rwanda iratangaza ko umuntu utaramenyekana yateye gerenade mu mujyi wa Kamembe mu Karere ka Rusizi ‘ikomeretsa abantu bane byoroheje bahise bajyanwa mu bitaro’.
Ibi byabaye ahagana saa moya n’igice z’ijoro, kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Ukwakira 2019.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco KABERA washyize umukono kuri iri tangazo avuga ko inzego z’umutekano zatangije iperereza kugira ngo hafatwe uwo ariwe wese waba wabigizemo uruhare.