Abashaka ubutegetsi bakwiye guca mu nzira y’amahoro– Dr. Frank Habineza

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije Democratic Green Party of Rwanda riravuga ko ryamagana abashaka kugera ku butegetsi bw’u Rwanda biciye mu mirwano bityo ko bakwiye guca mu nzira y’amahoro.

Iri shyaka naryo rivuga ko rifite umugambi wo kugera ku butegetsi ariko biciye mu buryo bwa Demokarasi n’amahoro.

Umuyobozi w’iri shyaka akaba n’Umudepite mu Nteko Ishingamategeko y’u Rwanda Dr. Frank Habineza kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Ukwakira 2019, yabwiye itangazamakuru ko ishyaka ayoboye ritashinzwe kugira ngo rikomeze kuba ku ruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ahubwo ko rishaka kuyobora igihugu ariko biciye muri Demokarasi.

Ati “Ntago twashinze ishyaka ngo tuzagume muri ‘Opposition’ twashinze ishyaka kugira ngo dufate ubutegetsi niyo mpamvu twiyamamaje mu matora ya Perezida wa Repubulika, ntabwo twakinaga twari ‘serious’ dushaka ko tuyobora igihugu niyo mpamvu twiyamamaje mu matora y’Abadepite, ntabwo byakunze cyane nk’uko twabyifuzaga ariko twatsinzeho 5%.”

“ Itegeko nshinga riteganya ko ishyaka ryagiye mu nteko ishinga amategeko iyo ryabonye 5% rigomba kubona imyanya mu nzego z’ubutegetsi. Ubwo natwe dufite ikizere ko muriyo myanya yose itegeko nshinga ritwemerera ko tuzayibonamo kuko niyo nshingano yacu.”

Bwa mbere kandi Dr.Frank Habineza n’ishyaka rye  bagize icyo bavuga ku bitero biherutse kugabwa ku butaka bw’u Rwanda mu karere ka Musanze,bamwe mu babigabye bakaza kuvuga  bafashwe n’inzego z’umutekano bakaza kwemera ko ari abo mu mutwe wa FDRL na RUD Urunana.

Depite Frank Habineza avuga ko ishyaka rye ryamaganiye kure ibyo bitero agasaba ko abashaka ubutegetsi banyura mu nzira y’amahoro.

Ati “Ibitero byaratubabaje cyane kandi turabyamagana kuko ntabwo ari ibintu byiza ko abantu baza kwica abaturage ngo bashaka ubutegetsi, iyo nzira twebwe ntabwo tuyemera, twumva ko ubutegetsi tugomba kubushaka duciye mu nzira ya Demokarasi.”

“Mushobora kuvuga ngo kuki tutabivuzeho n’uko twasanze abantu bose babivuzeho , inzego zose zarabihagurukiye dusanga nta kintu gishyashya tugiye kongeraho, kuko ugomba kuvuga ikintu hari igishyashya ugomba kongeraho. RDF yagiyeyo, Polisi yagiyeyo ndetse n’abakobwa barahagurutse bafata bariya bantu, ahubwo tugomba gushimira abo bana b’abakobwa bagize ubutwari, rero turabyamagana kandi turashishikariza abantu bose bifuza ubutegetsi ko baca mu nzira y’amahoro.”

Iri shyaka rivuga ko mu gihe rimaze mu Nteko Ishingamategeko hari ibibazo ryakoreye ubuvugizi birimo kugura icyogajuru gicunga umutekano, kongera umushahara wa mwarimu, n’ibindi byinshi biri mu nzira yo gukemuka. 

TITO DUSABIREMA