Makuza yatungiye urutoki Sena nshya ahari umukoro uyitegereje

Biro ya Sena icyuye igihe irasaba
abasenateri bashya gushyira imbaraga mu kumvisha Abanyarwanda amahame remezo
igihugu kigenderaho.

Biro
Nshya ya Sena na yo yemera ko izashyira imbaraga mu kwita ku mahame remezo
yubatse  igihugu kugira ngo akomeze abe
umusingi w’igihugu.

Kuri
uyu wa gatanu Bernard Makuza wayoborabaga Sena icyuye igihe yahererekanije
ububasha ba Dr Iyamuremye Augustin watorewe kuyobora Sena muri manda yayo ya
gatatu.

Nyuma
yo gutorwa ku bw’iganze bw’amajwi Dr Iyamuremye Augustin akaba Perezida wa Sena
muri manda yayo y’imyaka 5 iri imbere, yahererekanije ububasha na mugenzi
Bernard Makuza wayoboye uwo mutwe w’inteko ishinga amategeko muri manda yawo ya
2.

Aba
bagabo bombi bamaranye amasaha atari munsi ya tatu, ni igihe Dr Iyamuremye
asobanura ko kidasanzwe ariko gifite icyo gisobanuye.

Ati
Mu muzima bwanjye nagize amahererekanya
bubasha menshi ariko ni ubwa mbere mbonye umuyobozi ufata igihe agasobanurira
uko bikwiye abo ahaye ububasha imikorere, imikoranire, ibyakozwe, ibisigaye
gukorwa n’ibisigaye kunozwa
”.

Kuva
ubu Dr Iyamuremye Augistin w’imyaka 73 bidasubirwaho yatangiye imirimo yo
kuyobora Sena y’u Rwanda, uwo asimbuye mbere gato y’uko asohoka mu ngoro
y’inteko ishingamategeko yabwiye itangazamakuru ko aho abagize Sena nshya aho bagomba
gushyira imbaraga ari ukwamamaza amahame remezo igihugu kigenderaho muri
rubanda.

Bwana
Makuza arasobanura impamvu aho ariho bagenzi be asigiye inshingano bakwiye
kwibanda.

Ati
Natwe niho twashyiraga imbaraga kugira
ngo sena yumvikane nk’urwego rujya inama rushinzwe amahame remezo ari yo
mahitamo y’Abanyarwanda
”.

Biro
ya Sena Nshya ntinyuranya n’abo isimbuye ku nshingano zibategereje zo kwamamaza
amahame remezo afatwa nk’umusingi w’igihugu, n’ibyo kimaze kugeraho byose. Dr
Augustin Iyamuremye Perezida wa Sena.

Ati
Icyo ni cyo cya mbere na mbere na twe
tuzaheraho kugira ngo turebe uko twakomeza gufatanya n’izindi nzego kugira ngo
koko ayo mahame remezo yubatse u Rwanda aho rugeze ubu akomeze abe umusingi
w’iki gihugu, cyane cyane ko ariya mahame yose nk’uko na nyakubahwa Bernard
Makuza yabitweretse mu buryo bwa gihanga, ashingiye ku bumwe bw’Abanyarwanda”

Ingingo
ya 84 y’itegeko Nshinga iha Sena umwihariko wo kurinda amahame remezo ateganywa
n’ingingo ya 10.

Ayo
mahame Remezo atandatu  ni: Gukumira no
guhana icyaha cya jenoside, kurwanya ihakana n’ipfobya bya jenoside no
kurandura burundu ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyo igaragariramo byose; 2°
kurandura burundu ivangura n’amacakubiri bishingiye ku bwoko, akarere n’ibindi,
no gushyira imbere ubumwe bw’Abanyarwanda; 3° gusaranganya ubutegetsi nta
bwikanyize; 4° kubaka Leta igendera ku mategeko n’ubutegetsi bwa demokarasi
ishingiye ku bitekerezo bya politiki binyuranye, uburinganire bw’Abanyarwanda
bose n’ubw’abagore n’abagabo bushimangirwa n’uko abagore bagira nibura mirongo
itatu ku ijana (30%) by’imyanya mu nzego zifatirwamo ibyemezo; 5° kubaka Leta
iharanira imibereho myiza y’abaturage no gushyiraho uburyo bukwiye kugira ngo
bagire amahirwe angana mu mibereho yabo; 6° gushaka buri gihe umuti w’ibibazo
binyuze mu nzira y’ibiganiro n’ubwumvikane busesuye.

Tito DUSABIREMA