U Rwanda rwahakanye ibyo guhabwa amafaranga ngo rwakire impunzi z’Abanyafurika

U Rwanda rwatangaje ko nta nkunga y’amafaranga rwigeze ruhabwa yo kwakira impunzi 500 z’Abanyafurika zizaturuka muri Libiya.

Mu minsi ya vuba izi mpunzi ziratangira kugera mu Rwanda nk’uko bigaragara mu masezerano y’imikoranire  yashyizweho umukono hagati ya Guverinoma y’u Rwanda, HCR na Afurika Yunze Ubumwe.

Amasezerano yo kwakira impunzi 500 z’Abanyafurika zizaturuka muri Libya yashyiriweho umukono i Addis Abeba muri Ethiopia  ku kicaro cya Afurika yunze ubumwe.

Benshi muri izi mpunzi zahunze ibihugu byabo zishaka kujya I Burayi .

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Abanyamakuru babajije  Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutazi Kamayirese Germaine niba u Rwanda rwizeye ko izi mpunzi zizishimira u Rwanda, maze nawe asubiza ko zizarwishimira cyane ko ntawe basaba kuza ku ngufu.

Ati Clarification ihari ni uko nta muntu uzazanwa mu Rwanda ku ngufu, uzazanwa mu Rwanda ni ubona ko ubuzima bwe buri mu kaga. Ubundi twebwe nk’Abanyafurika turabibona ko ubuzima bwabo buri mu kaga ariko ntawe uzazanwa ku ngufu uzemera kuza niwe uzaza.

 Izi mpunzi z’Abanyafurika nizigera mu Rwanda zizacumbikirwa mu nkambi y’agateganyo iri I Gashora mu Karere Ka Bugesera.

Bwana Ahmed Baba Fall  uhagarariye ishami rya Loni ryita ku mpunzi mu Rwanda avuga ko u Rwanda rubaye intangarugero ku bindi bihugu.

Ati Ndashimira Guverinom y’u Rwanda, ku mutima mwiza yagize ikemera kwakira izi mpunzi ziri mu kaga mu gihugu cya Libya. Nizera ko ibi bibereye urugero ibindi bihugu bya Afurika.

Muri 2017  Ubwo ikibazo cy’aba bimukira cyajyaga ahabona, u Rwanda rwari rwemeye kwakira impunzi 30 000 mu myaka itanu, ndetse ngo n’ubwo hakiriwe 500, birashoboka ko bibaye ngombwa hazakirwa n’abandi.

U Rwanda ruvuga ko nta nkunga y’amafaranga rwigeze ruhabwa kugira ngo rwemere kwakira izi mpunzi z’Abanyafurika..

Ati Nta mafaranga na macye u Rwanda rwigeze rwakira kugira ngo  rwakire impunzi z’Abanyafurika, ikibazo cy’abanyafurika nk’uko nabibabwiye  gikwiye gukemurwa n’Abanyafurika ubwabo.

Kuri ubu muri Libya, ubaze impunzi, abimukira n’abagishaka ubuhungiro, bose hamwe bagera ku bihumbi 800.

Daniel HAKIZIMANA