Gukina bike byiza ni byo byamfashije kwitwara neza-Sugira Erneste

Rutahizamu wa APR FC n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, Sugira Erneste yabwiye itangazamakuru ko yishimiye kuba urufunguzo rwohereje ikipe y’igihugu y’u Rwanda muri CHAN 2020, anongeraho ko gukina bike byiza biri mu bikomeje kumufasha kwitwara neza muri iyi kipe imaze imikino 6 idatsindwa.

Ibi Sugira Erneste yabitangaje nyuma y’umukino wo kwishyura mu mikino yo gushaka itike ya CHAN 2020 izabera muri Cameroon wahuje ikipe y’igihugu y’u Rwanda na Ethiopia kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Ukwakira, umukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo ukarangira amakipe yombi anganya 1-1, ariko u Rwanda rugaheshwa tike n’igitego rukumbi rwari rwatsindiye muri Ethiopia mu mukino ubanza nacyo cyari caytsinzwe na Sugira Erneste.

Sugira Erneste watsinze igitego ku munota wa 83 w’umukino cyishyuraga icya Lemene Mesfin, yaganiriye n’itangazamakuru nyuma y’umukino maze yongera kwibutsa abantu ko gukina bike muri ino minsi ari byo biri kumufasha gutsindira Amavubi.

Yagize ati “Mbere na mbere navuga ko twishimye cyane kubera ko tubonaye itike ya CHAN y’umwaka utaha muri Cameroon, kandi ikaba ariyo ntego twari dufite yo kuba tuzajyayo tukaba tunayigezeho. Uruhare rwanjye rero icyo naruvugaho ni uko mbere na mbere ku bwanjye ndabyishimiye kuba mbashije gufasha iguhugu cyanjye kikabona iyi tike, kandi nkaba nanishimiye y’uko n’Abanyarwanda muri rusange na bo baraye neza bakaba na bo banabinyeretse ko babyishimiye, ni ikintu cyiza cyane”.

“Ngira ngo kuri iki gihe ibigezweho ni uko ukora bike byiza, kuko ushobora gukora byinshi bikaba bibi nk’uko Umufaransa yabivuze ngo ibibaye byinshi biba bibi, ubwo rero niyo mpamvu nikinira bike byiza”.

Uyu mukino warangiye u Rwanda runganyije na Ethiopia 1-1 watumye rubona tike ya CHAN ya 2020 izabera mu gihugu cya Cameroon, iyi ikaba ibaye inshuro ya kane u Rwanda rwitabira iyi mikino ihuza amakipe y’ibihugu by’Afurika ariko y’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo.

Iri rushanwa rya CHAN ryatangiye gukinwa muri 2009, kugeza ubu rikaba rimaze kuba inshuro esheshatu. U Rwanda rugiye kuryitabira ku nshuro yarwo ya kane kuva 2012, ubwo rwarikinaga bwa mbere.

Amakipe 16 yabonye itike ya CHAN 2020 ni; Cameroon, Tanzania, Uganda, Zambia, Rwanda, Namibia, Togo, Morocco, Zimbabwe, DR Congo, Congo, Tunisia, Burkina Faso, Guinea, Niger na Mali.

IKIGANIRO SUGIRA ERENESTE YAGIRANYE N’ITANGAZAMAKURU NYUMA Y’UMUKINO

UWIRINGIYIMANA Peter