Gicumbi: Umusaruro uhagije w’ingano wabonetse warabahombeye

Abahinzi b’ingano bo mu karere ka Gicumbi, baravuga ko bari mu gihombo baterwa no kubura isoko ry’umusaruro wabo.

Ku rundi ruhande uruganda rwa rwa PEMBE ruri muri aka karere ruvuga ko ingano z’aba baturage ziba zihenze, kandi zidafite n’ubuziranenge ugereranije n’izituruka hanze.

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuziranenge RSB kivuga ko kigiye gukorana n’impande zombi kugira ngo abahinzi babashe gutungwa n’ubuhinzi bwabo.

Muri rusange mu mirenge 16 kuri 21 yo mu karere ka Gicumbi ihinga ingano, hera toni ziri hagati y’ibihumbi 16 n’ibihumbi 19 by’ingano buri mwaka, nibura kuri buri hegitare imwe hera toni 3.

Ni umusaruro ushobora no kwiyongere bitewe n’ubwoko bw’ingano yahinzwe n’amafumbire yakoreshejwe.

Icyakora kuri ubu abahinzi b’izi ngano bagaragaza ko babangamiwe n’uko nta soko rifatika bagurishirizamo umusaruro wabo ndetse n’abatubura imbuto, ariko ntibabone aho bagurishiriza.

Girumukiza Potien, Umuyobozi wa Koperative y’abahinzi b’ingano bo mu murenge wa Cyumba we yemeza ko bafite ikibazo gikomeye.

Ati “ Ni uguhinga ariko tugahinga turi abanyamwuga, ariko umwuga wacu ugasubira inyuma kubera kubura isoko. Twabona n’isoko, ku gishoro cyacu tuba twashoye, umucuruzi ufite amafaranga ye akadutegeka amafaranga agomba kuduha, tukayemera ku mabura kindi kuko nta kundi twabigenza, kubera ko nta soko tuba dufite rihagije.”

Aba bahinzi bashyira mu majwi uruganda rwa PEMBE rukora ifarini rwubatse muri aka karere ka Gicumbi, kutabagurira.

Icyakora umuyobozi ushinzwe umutungo mu ruganda rwa PEMBE, Hakim Willy, avuga ko bazitirwa n’ubuziranenge ndetse n’igiciro cy’ingano zo mu Rwanda, gusa uru ruganga rusanga hari ibyakozwe na Minisiteri ibifite mu nshingano iki kibazo kiri mu nzira yo gukemuka, n’ubwo hakiri urugendo rurerure.

Ati “Izituruka hanze zigera hano ziduhagaze hagati ya 200 na 250. Twemeraga kugurira abaturage kugera ku mafaranga 300 ku kilo, kuko ingano ntabwo zari ubwoko bwiza, zari zifite amaporoteyine n’ibindi byangobwa bikenewe biri hasi, ni cyo cyatumye hatangira gahunda noneho yo kugira ngo RAB ikore ubushashatsi ku ngano nziza zibereye uruganda zatanga ifarini nziza, kuri ubu buracyakomeza, ntiburarangira.”

“Ariko nibura aho ubu bugeze, imbuto nziza zitangiye kuboneka, gusa n’ubwo ziboneka ziracyari nke.”

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi  RAB, Dr Karangwa Patrick, agaya uru ruganda kwirengagiza inshingano rufite zo  guteza imbere akarere rwubatsemo ka Gicumbi n’Abanyarwanda muri rusange.

Ariko na none Dr. Karangwa Patrick, avuga ko hari ingamba zafashwe, zo kuzamura umusaruro, byibura kuri hegitare, umusaruro ukava kuri toni eshatu ukaba warengaho, byaba ngombwa ukikuba kabiri.

Ati “ Kongera umusaruro kuri hegitari, aho umuhinzi akura nka toni ebyiri kuri hegitari. Mu gihe yongereye umusaruro akavamo toni eshanu, zirindwi… wabonye ko muri ariya moko dufite yavuye mu bushakashatsi, harimo ayageza no kuri toni 7 kuri hegitari, niba rero akubye gatatu umusaruro, ntabwo yagira ikibazo cy’uko yaba arimo ahomba, n’ibiciro byagabanuka, kuko ikibazo gikomeye cyane  ni ukuvuga ngo, ibyo avana muri hegitari, abona agomba kuzamuza cyane igiciro kugira ngo abashe kunguka.”

Ubusanzwe igihingwa cy’ingano zera mu bice by’imisozi  miremire. Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Geraldine we asanga kugira ngo abatuye mu misozi y’akarere ka Gicumbi batungwe n’ingtano bahinga, hakwiye ibiganiro hagati yabo n’abafite mu nshingano guteza imbere ubuhinzi, ndetse n’uruganda rwa PEMBE rwubatse muri aka karere.

Dr. Karangwa Patrick umuyobozi wa RAB na Ministiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi
Hakim Willy Umuyobozi mu ruganda rwa PEMBE

Yvonne MUREKATETE

Leave a Reply