Rwanda: Abagenzi baturutse mu bihugu 9 byo muri Afurika y’Amajyepfo bazajya bajya mu kato k’iminsi 7

Minisiteri y’Ubuzima  yatangaje ko abagenzi binjiye mu Rwanda baturutse mu bihugu 9 byo muri Afurika y’amajyepfo bagomba guhita bajya mu kato k’iminsi irindwi (7) hagamijwe gukumira ubwoko bushya bwa covid-19 bwiswe Omicron.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima(WHO), riherutse gutanagza ko uwandu bwa Omicron buteye impungenge, kubera uburyo bwanduramo byihuse ugereranyije n’izindi virusi zayibanjirije zirimo Delta ndetse na Alpha.

Itangazo rya Minisiteri y’ubuzima rigaragaza ko ibyo bihugu birimo Botswana, Eswatini, Lesotho, Malawi, Mozambique, Namibia, Afurika y’Epfo, Zambia na Zimbabwe.

Minisiteri y’ubuzima yavuze ko abagenzi baturutse muri ibi bihugu bagomba guhita bajya mu kato k’iminsi (7) muri hoteli zabugenewe, kandi bakiyishyurira ikiguzi cya serivisi bahabwa. Iyi ngingo kandi irareba n’abagenzi bakoreye muri kimwe muri ibi bihugu mu gihe cy’iminsi irindwi (7) mbere y’uko bagera mu Rwanda.

Uru rutonde ruzakomeza kuvugurura ku bufatanye n’inzego mpuzamahanga zibishinzwe, hashingiwe ku isesengura ry’uko ubu bwoko bwa Covid-19 buzaba bwifashe ku rwego rw’Isi nk’uko izego z’ubuzima zabitangaje.

Abandi bagenzi bose binjira mu gihugu bagomba guhita bajya mu kato k’umunsi umwe  muri hoteli zabugenewe kandi biyishyurira ikiguzi cya serivise bahabwa.

Abagenzi bose binjiye mu gihugu  bazajya bapimwa covid-19 (PCR test), biyishyuriye, bongere gupimwa ku munsi wa Karindwi bageze mu Rwanda, ahantu hagenewe gupimwa Covid-19, bishyuriwe na Guverinoma y’u Rwanda.

Guverinoma y’u Rwanda yanatangaje ko abagenzi binjiye mu gihugu bagomba kwerekana icyemezo cy’uko bipimishije Covid-19 kandi ko nta Covid-19 bafite mbere yo gutangira urugendo.

Ishami ry’Umurynago w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS igaragaza ko Omicron imaze kuboneka muri Australia, Africa y’Epfo, Botswana, Canada, Denmark, Hong Kong, Israel, Ubwongereza, Ububiligi, Ubudage, Ubutaliyani, Ubuholandi, n’Ubufaransa.