Abafite imyaka 50 kuzamura bagiye guhabwa urukingo rwa gatatu rwa Covid-19

Mu minsi iri imbere abaturarwanda bafite imyaka 50 kuzamura bahawe dose ebyiri z’inkingo za COVID-19, bagiye gutangira guhabwa dose ya gatatu mu rwego rwo kurushaho kubongerera ubwirinzi bw’umubiri.

IGIHE cyanditse ko dose ya gatatu ku bakuze ishobora gutangira gutangwa mu Ukuboza uyu mwaka.

U Rwanda si cyo gihugu cya mbere kizaba gitangije gahunda yo gutanga dose ya gatatu y’urukingo rwa COVID-19 isanzwe izwi mu rurimi rw’Icyongereza nka ‘booster shot’.

Ibihugu byinshi byo mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibyo mu Burasirazuba bwo Hagati, ibyo muri Afurika nka Maroc na Tunisie byatangiye gutanga dose ya gatatu ya Pfizer na Moderna ku barengeje imyaka 65 n’abandi bafite ibyago byinshi byo kuzahazwa n’icyorezo.

Inzobere mu by’ubuzima zigaragaza ko uko umuntu akura cyangwa akibasirwa n’indwara zidakira ariko ubudahangarwa bw’umubiri bugenda bugabanuka.

Ni ibintu zishingiraho zemeza ko kubaha dose ya gatatu byafasha imibiri guhangana na COVID-19 by’igihe kirekire. Iyi dose ya gatatu ishobora gutangwa hashize amezi atanu umuntu ahawe iya kabiri.

Ibihugu byinshi by’i Burayi no mu Burasirazuba bw’Isi byafashe icyemezo cyo gutanga dose ya gatatu ubwo Coronavirus ya Delta yavuzaga ubuhuha.

Iki cyemezo cyaturutse ku kuba Delta yaradutse mu gihe hari umubare munini w’abaturage bo muri ibi bihugu bari bamaze igihe barahawe dose ebyiri ndetse n’ubushobozi zifite bwo kurinda imibiri yabo bwaratangiye kugabanuka.

Hafashwe icyemezo cyo gutanga dose ya gatatu cyane ku bakuze kuko ubwirinzi bw’imibiri yabo buba buri hasi bityo bigatuma bibasirwa cyane cyane na COVID-19.

Iyi dose ya gatatu yatanze umusaruro cyane cyane mu bihugu nka Israel. Nyuma y’ibyumweru bibiri itangiye gutangwa muri iki gihugu kimwe cya kabiri cy’abaturage bafite imyaka 60 bari bamaze kuyihabwa.

Ubushakashatsi bwakorewe muri Israel bwagaragaje ko guhabwa dose ya gatatu bigira icyo bimarira uyihawe ugereranyije n’uko yari kugumana ebyiri yahawe.

Bwerekanye ko iyo umuntu ahawe dose ya gatatu y’urukingo rwa COVID-19 rumurinda ku kigero cya 93%, rukamugabanyiriza ibyago byo kuremba ku kigero cya 92% ndetse rukamurinda n’urupfu ruturutse kuri COVID-19 ku kigero cya 81%.