Perezida Kagame aragirira uruzinduko muri Centrafrique

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda  Paul Kagame aragirira uruzinduko muri Centrafrique mu murwa mukuru Bangui aho aza kugirana ibiganiro na mugenzi we Faustin – Archange Touadera.

Uru ruzinduko rwemejwe n’itangazo rya Minisiteri w’Itumanaho akaba n’Umuvugizi wa Bangui Ange Maxime Kazagui.

Umuyobozi wa Radio y’igihugu cya centrafriqua Jésus-Tarcille Bomongo Junior amaze kuvuga ko uru ari uruzinduko rwa mbere Perezida Kagame agiriye muri iki gihugu kuva Perezida Faustin-Archange Touadéra yatorwa mu 2016 rugamije  “Gushimangira umubano w’ibihugu byombi.”

Biteganijwe ko abakuru b’ibihugu byombi bazasinya amasezerano y’ubufatanye mu bukungu, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubufatanye mu bya gisirikare.

Mu gihe gishize hari ingabo za Centrafrique zakoreye amahugurwa ya gisirikare mu Rwanda.

U Rwanda ni igihugu cya gatatu gifite abasirikare benshi mu ngabo za ONU zagiye kugarura amahoro muri Centrafrique zitwa MINUSCA.

Centreafrique ni igihugu cyakiriye abanyarwanda benshi b’impunzi nyuma ya Jenoside yakoreweAbatutsi mu 1994, ubu habarirwa abanyarwanda bagera mu bihumbi babayo.

Ikinyamakuru A Bangui kivuga ko “Perezida Kagame aje gukorana business na Bangui.”

Iki kinyamakuru kivuga ko hari abashoramari b’Abanyarwanda bamaze gushora miliyari z’ama-CFA muri kompanyi yo kuvugurura umujyi wa Bangui, kandi biteguye kongera iyo mari.

Ibi ngo bikaba biri mu byumvikanyweho ubwo Perezida Touadéra aheruka i Kigali kuko Leta ye ishaka gufatira urugero ku mujyi wa Kigali nk’uko iki kinyamakuru kibivuga.

A Bangui ivuga ko ibi biri mu mpamvu mu baherekeje Perezida Kagame i Bangui harimo umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro, Petrol na Gaz, Francis Gatare.

Centrafrique ni igihugu gikungahaye ku mabuye y’agaciro arimo zahabu, Diyama, Uranium ndetse na Petrol hamwe n’ibiti by’imbahu z’agaciro bita Acajou cyangwa ‘Bois rouge’.

Mu bandi iki kinyamakuru cyanditse ko baherekeza umukuru w’igihugu cy’u Rwanda muri uru ruzinduko ni Minisitiri w’Ubucuruzi n’Umugaba Mukuru w’Ingabo.