Ngoma:Abakoresha ubwato mu kiyaga cya Mugesera uwihuta aracibwa akayabo

Abaturage bakoresha ubwato bwo mukiyaga cya Mugesera mu karere ka Ngoma, bakomeje kwinubira ko bukora amasaha make, ushaka kwihuta agasabwa kwishyura ibihumbi bine urugendo rwishyurwaga ibiceri magana atatu.

Ushaka gutega umwato wihuta mu kiyaga cya Mugesera ngo baguca amafranga nk’abaguca intege

Ubuyobozi bwa koperative ikoresha ubu bwato buravugako hari ibitaranozwa kugirango ubwato bukore amasaha menshi