Urubyiruko rwo muri Gatsibo rusaba ko rwakwegerezwa interineti

Hari urubyiruko mu Karere ka Gatsibo, rusaba leta gushyira murandasi ku nyubako zayo kugira ngo boroherwe no gutanga amakuru.

Ikoranabunaga ni kimwe mu bikomeje kuzamura iterambere mu bice bitandukanye by’igihugu, ariko mu Karere ka Gatsibo hari ibice bimwe by’icyaro ritagera.


Urubyiruko rwo muri aka Karere, rugaragaza ko kuba rudafite ikoranabuhanga aho rutuye, birubera imbogamizi mu gutanga amakuru no kwiteza imbere baryifashisha.


Umwe ati “Hari amakuru asohoka ntituyamenye no kuba twahererekanya amakuru hagati iyacu ni ikibazo dufite, ntabwo tubasha kubigeraho kubera kutagira ‘WI-FI’.”
Mugenzi we yagize ati “Ikintu cy’ingenzin ni ukubona internet ihagije , aho dutuye tukaba twabasha gukoresha interineti yubuntu.”
Undi Ati “Ikibazo tugira mu ikoranabuhanga nk’urubyiruko ntutagira interineti ihagije. Bibaye byiza bazidushyiriraho nko ku mirenge n’utugari byadufasha kujya dutanga amakuru.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko hari gahunda yo gushyira ikoranabuhanga mu mirernge ndetse no mu tugari, mu buryo bwo gukemura iki kibazo.

Ati “Ikoranabuhanga rimaze kugera ahantu henshi mu gihugu cyacu, ariko nkatwe nk’ubuyobozi turimo gukora ibishoboka kugira ngo dushyireho ‘platforms’ cyangwa ahantu urubyiruko rwajya ruhurira ku rwego rw’Akarere , ku Mirenge ndetse n’Utugari.”
Mu Karere ka Gatsibo habarurwa ibigo by’urubyiruko bibiri, aho bashobora kujya bakabona amakuru bashaka binyuze mu ikoranabuhanga, ariko ntibibasha guhaza urubyiruko rwose rutuye aka Karere.
Ni mu gihe imibare igaragaza ko mu ntangiriro za 2022, abantu ibihumbi 927.5 bakoreshaga imbuga nkoranyambaga, aba bangana na 6.9% by’Abanyarwanda bose.
Minisiteri y’ikoranabuhanga mu Rwanda, ivuga ko kugira murandasi ari uburenganzira bwa buri wese, ikibazo gisigaye kikaba icyo kumuha uburyo yayigeraho.
Valens NZABONIMANA