Perezida Kagame yagereranije umuvuduko wa 40 ku isaha nko kugenda n’amaguru

Perezida Paul KAGAME yasabye polisi n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’umutekano wo mu muhanda gukemura ibibazo bimaze iminsi bivugwa mu mikoreshereze y’umuhanda abantu bakihuta ariko birinda impanuka.

Amande acibwa abanyuranije n’amabwiriza yo gutwara ibinyabiziga mu muhanda cyane cyane ingingo irebana n’umuvuduko, niyo ngingo nyamukuru imaze iminsi ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, kugeza n’aho hari abanyarwenya bagereranya gutwara ikinyabiziga mu mujyi wa Kigali nko kugenda hejuru y’amajyi kandi ugomba kutayamena.

Hari abatwara ibinyabiziga bavuga ko batewe urujijo n’imiterere y’ibyapa biyobora ibinyabiziga n’aho bishyirwa, by’umwihariko ibigena umuvuduko ntarengwa, akaba aribyo biviramo bamwe kwandikirwa na camera za polisi (benshi bita Sofiya) barengeje umuvuduko wa kilometero 40 ku isaha.

Mu muhango wo gushimira abasoneza neza mu mwaka wa 2020, Perezida Paul Kagame yakomoje kuri iki kibazo, avuga ko umuvuduko abatwara ibinyabiziga basabwa kugenderaho ari uw’abanyamaguru.

Perezida Kagame ati “Nabonye abantu bitotombera umuvuduko. Umuvuduko w’amamodoka tugenderamo cyangwa dutwara, nabonye abantu bavuga ukuntu bahanwa n’amafaranga bakwa, baravuga ngo ntawe uhumeka. Umuvuduko w’ibirometero 40 ku isaha, uwo muvuduko ubanza bamwe muri twe tumenyereye kugendesha amaguru tugenda. Ndakeka ko bashatse gutubura amafaranga cyane.”

Umukuru w’igihugu yavuze ko adashyigikiye ko abantu bagendera ku muduko mwinshi ariko nanone utagomba kujya hasi cyane.

Yakomeje agira ati “Ntabwo nshaka ko tugira umuvuko mwinshi cyane kuko ibivamo murabizi, ariko ntabwo umuvuduko wawushyira hasi cyane ku buryo utazagera aho ujya. Nabwiye abapolisi ko nshaka ko dushyira mu gaciro.”

Hashize imyaka ibiri mu mihanda itandukanye mu Rwanda hakoreshwa camera zikoreshwa n’ikoranabuhanga, zigenzura imyitwarire y’abatwara ibinyabiziga by’umwihariko umuvuduko.

Ni Camera zazamuye igipimo cy’amande n’ibihano bihabwa abarenze kuri ayo mategeko ariko ku rundi ruhande hari n’abasanga byaragabanije impanuka zo mu muhanda zaterwaga n’umuvuduko ukabije.

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda ACP Gerard Mpayimana, yavuze ko hakomeje gufatwa ingamba zituma impanuka zihitana abantu zigabanyuka.

Yagize ati “Mu mwaka wa 2019 twari dufite abantu bahasize ubuzima 739. Impamvu nahereye ku mwaka wa 2019 ni uko uwa 2020 wajemo ibintu byinshi, hazamo guma mu rugo yatumaga abagenda mu muhanda batabasha kugenda, ugiye kuwugereranya wo wanakugora. Ariko no muri uwo mwaka ntizabuze kuba urebye imyitwarire y’abakoreshaga umuhanda, kuko habaye impanuka, abantu 687 bahasiga ubuzima.”

Yari mu kiganiro kuri Televiziyo Rwanda kuri uyu wa Gatatu.

Yakomeje ati “Hanyuma ubu mu mwaka wa 2021 utararangira kuko hose ni amezi icumi twagiye dufata tukagereranya guhera mu kwezi kwa mbere kugeza mu kwa cumi, aha naho abantu 548 bamaze gupfa.”

Yavuze ko imibare igenda igabanyuka, kandi ahanini biterwa n’imbaraga zishyirwa mu gukumira impanuka.

Ati “Biterwa n’ikoranabuhanga ryagiyemo, utugabanyamuvuduko, izi za kamera, kandi na mbere y’uko izi ziza hari izindi twari dufite zitwarwa mu ntoki ariko zitisumbuye nk’izi. Ibyo bikorwa by’ikoranabuhanga bizamo nibyo bigenda bitunganya umutekano wo mu muhanda, ntekereza ko abanyarwanda bakwiye kubishyigikira kuko sitwe ba mbere tubikoze.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yavuze ko abantu bakwiye kubahiriza amategeko y’umuhanda, bakareka guhangayikishwa n’aho kamera ziba zashyizwe.

Yavuze ko abazakora amakosa bakandikirwa amande bagomba kwishyura, bitabaye ibyo Polisi ikazakomeza kubashakisha ngo bishyure.

Impuguke mu bijyanye n’imodoka mu Rwanda Nikobisanzwe André Gromyko, we yavuze ko kuba ku muhanda hajya kamera cyangwa abapolisi bakayihisha nta mpungenge bikwiye gutera.

Ahubwo ngo ikibazo ni uko icyapa kamera ishingiraho gishobora kuba kidashinze neza.

Yatanze urugero rw’icyapa gishinze ahazwi nka Yamaha ku Muhima, aho usanga kamera ishinze ahantu uba umaze kurenga icyapa cya 40km/h winjiye mu cya 50km/h kandi ikaba ishobora kukwandikira ko warengeje umuvuduko.

Yakomeje ati “Si iki cyonyine gifite ikibazo, hari byinshi bifite ibibazo narabigenzuye.”

Yanatanze urugero rw’ahantu usanga hari kamera kandi nta byapa bihari, mu gihe iyo bimeze gutyo imodoka igira umuvuduko bitewe n’uburemere bwayo cyangwa icyo yagenewe gukora.

Ni umuvuduko uba uri hagati ya km80/h na km25/h.

Yakomeje ati “Ahantu hatari icyapa haramutse hagiye kamera, ntabwo bishoboka, biramutse binabaye byaba ari ikosa kubera ko iyo ushyize ahantu kamera nta cyapa gihari, buri modoka yose igira umuvuduko wayo nk’uko ingingo ya 29 [y’itegeko ryo mu 2002 rigenga imikoreshereze y’umuhanda] ibivuga.”

“Ni ukuvuga ko moto, ikamyo, ivatiri, byose bigira umuvuduko wabyo kandi kamera ntishobora gutoranya ngo ivuge ngo ni ikamyo, iriya ni moto, iriya ni ivatiri.”

Yasabye ko hajyaho ibyapa byinshi bigaragaza umuvuduko ntarengwa.

ACP Mpayimana yavuze ko nk’iyo umupolisi asimbuye icyapa kubera impamvu zihariye, kamera zikurwaho, izo mpamvu zarangira kamera zigasubiraho ku buryo bantu badakwiye kubigiraho impungenge.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi mu Rwanda (RTDA) nk’urwego rushyira ibyapa ku mihanda, Imena Munyampenda, yavuze ko itegeko rigena imikoreshereze y’umuhanda ryo mu 2002 ririmo kuvugururwa.

Yijeje ko hari ingingo nyinshi zishobora kuzoroshywa mu mikoreshereze y’imihanda.