Kanombe: Abafundi basaga 40 bamaze amezi 2 badahembwa bahigiye gusenya ibyo bubatse

Abakozi 40 bakoraga imirimo yo kubaka mu mu nyubako za Gervais   ziri mu Murenge wa Kanombe,  mu Karere ka Kicukiro,  barashinja kompanyi yitwa Africa Technicians Enterprise in All Options  kubambura amafaranga bakoreye amezi 2.

Aba bakozi hamwe n’uwatekeraga  bavuga ko kuri ubu bikaba byarabagizeho ingaruka, dore ko umunyamakuru wa Flash yasanze hari bamwe mu bagore bimuye uburiri bwabo, bakaba barara mu kazu k’umuzamu kubera kubura ubukode.

Aba bubatsi baravuga ko mu gihe batahabwa amafaranga yabo ko biteguye  gusenya ibikorwa bakoze, kuko biyambaje ubuyobozi ntibwabafasha kandi n’uwo bakoreye akaba adashaka guhura nabo.

Aba basaba ubuyobozi kubafasha bakabasha kwishyurwa.

Umwe yagize ati “Uyu muntu twakoreye ntiyaduhaye amafaranga, inzara iratwishe pe, itumereye nabi.”

Mugenzi we ati “Twebwe icyo twiteguye gukora bitewe n’inzara dufite  n’uburwayi dufite, twumva nibakomeza kwanga kuduhemba tuzafata ibyo twubatse tukabisenya tukabigurisha. Nk’ubu mu nzu bansohoranye n’umugore n’abana kandi maze amezi abiri ndwaye.’’

Undi yunzemo ati “Baradukoresheje batwizeza ibitangaza ngo baduhembye ntibaduhemba, twabagejeje mu buyobozi ariko ntacyo byatumariye.” 

Itangazamakuru rya Flashryagerageje kuvugisha ubuyobozi bwa Kompanyi Africa Technicians Enterprise in all Options ntiryababona.

Icyakora Gervais  akaba ny’iri inzu ziri kubakwa yabwiye Flash Radio/ TV, ko we ntacyo aba bakozi bakwiye kumubaza ngo bazakurikirane kompanyi yabahaye akazi , kuko we nta kazi yabahaye.

Yagize ati “Uwabahaye akazi bamukurikirana. Bakurikina kompanyi  yabo njye sinabahaye akazi, banyandikire mbereke kompanyi yabagurishije bayikurikirane. Nanjye ndababwira Kompanyi ndigukoresha ntibongere kuguhamagara.”

Umunyamabanga w’Akagali ka Rubirizi, Pierre Claver, yavuze ko bagiye gukurikirana iki kibazo.

Yagize ati “Bo bazagaruka tukavugana,ntabwo baza ari igihirir, barebamo abantu nka 3 basobanutse bakaza tukavugana na nyiri ubwite, byaba ngombwa tukamutumiza akaza nadukundira kuza. Hanyuma akatubwira icyo ari budufashe bikaba byajya no mu nyandiko, sibyo? Nk’uko mwavugane avuga ko bitamureba, ubwo twe twakwivuganira n’uwo bireba tukareba icyo dukora kandi ndumva kitabura.”

Ali Gilbert Dunia