Muhanga: Umusore uherutse kwica Dr Muhirwe yarashwe

Inzego z’umutekano mu Karere ka Muhanga, zarashe umusore witwa Dusabe Albert uherutse kwica Dr Muhirwe Karoro Charles wari Umwarimu wa Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Nyagatare.

Dusanye yarashwe mu rukerera, kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Mata 2023 nk’uko Umuseke dukesha iyi nkuru wabyanditse.

Muhirwe Karoro Charles yari atuye mu Mudugudu wa Musengo, Akagari ka Kivumu, Umurenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga, yishwe mu rukerera rwo ku wa Mbere, taliki ya 03 Mata, 2023.

Ku wa 05 Mata 2023 nibwo Dusabe Albert w’imyaka 28 y’amavuko, yemereye inzego z’Ubugenzacyaha ko ari we wishe Dr Muhirwe, ahawe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu (300,000 Frw).

Yavuze ko uwitwa Minani Lambert ukora muri Croix Rouge y’u Rwanda, ngo ari we watanze ayo mafaranga kubera ko Dr Muhirwe ngo yigeze kumutwara isoko.

Mu masaha ya saa kumi za mu gitondo (04h00 a.m), kuri uyu wa Kabiri, Dusabe yagiye kwereka Polisi aho yiciye Dr Muhirwe, n’ibikoresho yakoresheje.

Ngo yari yabwiye inzego z’umutekano ko yamwicishije umuhini.

Aho yakoreye icyo cyaha ni mu Mudugudu wa Musengo, Akagari ka Kivumu, Umurenge wa Cyeza, muri metero 500 z’aho yakodeshaga.

Uyu musore bivugwa ko ngo yari umunyamahane, ubwo yari agiye kwerekana ibyo bikoresho, ngo yashatse guhindukira ngo yambure imbunda umupolisi, undi aramwitaza ahita amurasa.

Aho Dusabe yarasiwe hahise hashyirwa ibimenyetso ndetse babuza abantu kuhegera kugira ngo Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB ruze rukore iperereza.

Gakwerere Erasto, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyeza, yahumurije abaturage ariko abasaba kwirinda kurwanya inzego z’umutekano.

Amakuru avuga ko Dusabe Albert, yari yabanje kujyanwa i Kigali, nyuma agarurwa i Muhanga kugira ngo hakurikireho ibijyanye no kumuburanisha.

Uyu Dusabe ngo yakomokaga mu Karere ka Kamonyi.

Dusabe wemeye ko yishe Dr Muhirwe akimara gufatwa basanze amaraso yuzuye ku myenda ye, bamubajije yemera ko ari we wamwishe.

Ikinyamakuru Umuseke cyanditse ko Dusabe Albert yavuze ko yamwishe(Dr Muhirwe) abifashijwemo na mukuru wa Minani (uyu ni umwe ukora muri Croix Rouge y’u Rwanda) bita Kubwimana Zéphanie bahimba Pilote.

Pilote akaba ari umushoferi utwara imodoka y’abana biga ku Ishuri ribanza ryigenga mu Mujyi wa Muhanga.