Impuguke mu bukungu zagaragaje ko   gutangira akazi saa tatu ku bakozi ba Leta bizatanga umusaruro mu kazi

Mugihe abaturage mu ngeri zinyuranye batavuga rumwe ku cyemezo cya Guverinoma cyo kugabanya   amasaha y’akazi, impuguke mu bukungu zagaragaje ko   gishobora kuzatuma abakozi barushaho gutanga umusaruro mu kazi, kuko ngo bazajya  bakora batekanye  kubwo kubona umwanya  uhagije wo kuruhuka.

Guhera muri Mutarama 2023,  Amasaha y’akazi mu Rwanda ni 40 mu Cyumweru aho kuba 45 nk’uko byari bisanzwe

Ibi bishingiye ku cyemezo cya Guverinoma cyoKuwa 11 Ugushyingo 2022, yemeje ko akazi kazajya gatangira saa tatu za mu gitondo kagasozwa saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Guverinoma isobanura ko iki cyemezo gifitanye isano n’amasaha amashuri atangiriraho kandi biri mu nyungu z’umwana, kuko amasomo mu ishuri yo ari uguhera saa mbiri n’igice za mu gitondo (8:30 AM) ageze saa kumi n’imwe z’umugoroba (5:00Pm). 

Usibye guteza imbere ireme ry’uburezi Guverinoma isobanura ko iki cyemezo kinagamije kongera umusaruro ukomoka ku kazi, no kunoza imibereho myiza y’umuryango.

Nubwo bimeze gutya ariko hari bamwe bafite impungenge ko kugabanya amasaha y’akazi, bishobora kuzatuma umusaruro w’umukozi ugabanuka.

Yagize ati “Gutangira saa tatu ntibizatanga umusaruro, ahubwo akazi gatangira saa kumi n’ebyiri za mugitondo kugira ngo gatange umusaruro.’’

Ku rundi ruhande ariko hari abarebera ibintu ahirengeye barimo n’abasesengura iby’ubukungu bagaragaza ko kuba akazi kazajya gatangira saa tatu, bizatuma abakozi barushaho gutanga umusaruro kuko ngo bazajya bagera ku kazi babonye umwanya wo kuruhuka, bityo bakore batekanye nta mujagararo cyangwa siteresi.

Straton Habyamirimana ni impuguke mu bukungu.

Yagize ati “Kubera ko iyo udafite mu bwonko hatekanye hatuje, ushobora kwibwira ko uri gukora ariko mu by’ukuri ntacyo uri gukora, ugasanga uwakoze amasaha make azi ko umwana yagiye ku ishuri, azi ko bafashe ifunguro rya mugitondo mu buryo buboneye, banafashijwe gukora umukoro, uwo nguwo araza agakora atuje.”

Yunzemo agira ati “Ariko wibuke ko nubwo ari ugutangira saa tatu  hari andi mahitamo yo kuvuga ngo niba mfite ibintu byinshi byihutirwa, ushobora kwifashisha ikoranabuhanga nk’uko byagendaga mu bihe bya covid-19.  Nkeka ko umukoresha mwiza uzi uburyo agomba gukoresha abakozi be, ntabwo intego mwihaye  izahinduka kuko amasaha y’akazi yagabanutse.’’

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana, aherutse kubwira itangazamakuru rya Leta, ko umusaruro w’umukozi ku kazi udakwiriye kureberwa mu kuba yakoze amasaha menshi.

Yavuze ko amasaha 40 mu cyumweru ari yo akoreshwa mu bihugu byinshi, mugihe u Rwanda rwari rusanzwe rufite amasaha 45.

Yagize ati “Gutangira saa tatu kugeza saa kumi n’imwe nk’uko byagenwe, abakozi bazatanga umusaruro  kubera ubwitange, ubumenyi n’uburyo akazi gategurwa.”

Guverimoma isobanura ko Serivisi zihabwa abaturage zo zizakomeza gutangwa mu masaha yose y’umunsi.

Amabwiriza arambuye ku ishyirwa mu bikorwa azatangwa na Minisiteri zibishinzwe.

Kugeza ubu Minisiteri y’Ubuzima ni yo yavuze ko amasaha y’akazi azakomeza bisanzwe nta kizahinduka.

Daniel Hakizimana