Bazeye La Forge na Abega bari abayobozi muri FDLR bafunzwe by’agateganyo

Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo rwategetse ko La Forge Bazeye Fils na Abega bari abayobozi bakuru muri FDLR, bafungwa by’agateganyo nyuma y’uko urukiko rusanze hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho ibyaha by’iterabwoba baregwa.

Abo bayobozi byatangajwe ko bafatiwe ku mupaka wa Bunagana mu Ukuboza 2018 bavuye muri Uganda mu nama yabaye hagati ya tariki 15-16 Ukuboza, yahuje abahagarariye RNC ya Kayumba Nyamwasa na FDLR.

Bashinjwa kuba mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR, kugira uruhare mu bikorwa bya FDLR, kugambana no gushishikariza abandi gukora ibikorwa by’iterabwoba, kugirana umubano na leta y’amahanga bigamije gushoza intambara, icengezamatwara ryo kwangisha leta y’u Rwanda mu mahanga no kurema umutwe w’ingabo utemewe.

Kuri uyu wa Gatatu Saa 15h04’nk’uko tubikesha IGIHE nibwo umucamanza, Nshimiyimana Justin, yinjiye mu cyumba cy’iburanisha ngo asome umwanzuro w’urukiko ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ry’aba bagabo baherukaga mu rukiko mu minsi ibiri ishize.

Urukiko rwavuze ko rusanga hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho ibyaha rugendeye ku byo Nkaka Ignace alias La Forge Bazeye Fils wari umuvugizi wa FDLR, yemereye mu bugenzacyaha, ubushinjacyaha n’urukiko, birimo kuba yarajyanye na mugenzi we muri Uganda kuvugana na RNC, uko bafatanya mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Rwavuze kandi ko kuba hari ibiganiro Nkaka yagiye atanga ku bitero bya FDLR mu bitangazamakuru nka BBC n’ibindi, yigamba ibikorwa byo kwica abasivili ari ikindi kimenyetso gikomeye.

Nsekanabo Jean Pierre Alias Abega we yemereye mu bugenzacyaha ko hari ibitero byagabwe ku Rwanda abizi nk’ibyo mu 2001 n’indi myaka, bityo iyi akaba ari impamvu ikomeye yatuma akekwa. Anemera ko yagiye muri Uganda kuganira na RNC ku buryo bajya batera u Rwanda.

Urukiko rwanzuye ko rusanga aba bagabo bakwiye gukurikiranwa bafunzwe by’agateganyo kubera uburemere bw’ibyaha baregwa n’impungenge z’uko bagiye hanze basubira mu ishyamba, cyane ko bageze mu Rwanda bafashwe, batizanye.

Hanagaragajwe impungenge ko barekuwe bakomeza gukorana n’indi mitwe y’iterabwoba iri hanze, bo bari imbere mu gihugu, bituma urukiko rutegeka ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Me Munyendatwa Nkuba Milton wunganira Nkaka Ignace La Forge Bazeye, yavuze ko bubaha icyemezo cy’urukiko ariko nibiba ngombwa bazakijuririra.

Ati “Icyemezo cy’urukiko turacyubaha ariko bibaye ngombwa twakijuririra”. [Kujurira] icyo ni icyemezo gifatwa na nyir’ubwite (uregwa), nitumara kuvugana nibwo tumenya igikurikiraho”.

Source: IGIHE

Leave a Reply