Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (Rwanda Polytechnic) ryananiwe gusobanurira Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC) impamvu rimaze imyaka myinshi ritarasubiza abanyeshuri amafaranga y’ingwate (Caution) arenga miliyoni 252 Frw, nubwo ari amafaranga baba baratanze batangira amasomo.
Iki kibazo cyagarutsweho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 3 Nyakanga 2026, ubwo ubuyobozi bwa Rwanda Polytechnic bwitabaga PAC kugira ngo butange ibisobanuro ku makosa yagaragajwe muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2024/2025.
Abagize PAC bagaragaje ko batanyuzwe n’ibisobanuro bahawe, bavuga ko ikibazo cyo kudasubiza abanyeshuri amafaranga y’ingwate kimaze imyaka myinshi kigaruka muri raporo z’igenzura ry’imari ya Leta, nyamara ntihagire igikorwa gifatika kigikemura.
Depite Uwumuremyi Marie Claire yibukije ko amafaranga y’ingwate aba yaratanzwe n’abanyeshuri mu buryo bwemewe, bityo ko bidakwiye ko barangiza amasomo bakagenda batarayasubizwa kandi nta mutungo w’ikigo baba bangije.
Ku ruhande rwe, Depite Niwemahoro Wasilla yavuze ko kuba iki kibazo gikomeza kugaruka buri mwaka bigaragaza ko nta ngamba zirambye ubuyobozi bw’ishuri bwigeze bufata, ashimangira ko amafaranga y’abanyeshuri adakwiye gukomeza gufatirwa igihe kitazwi.
Perezida wa PAC, Depite Muhakwa Valens, na we yanenze uburyo iki kibazo cyitwayemo, avuga ko bitumvikana ukuntu umunyeshuri amara imyaka itatu cyangwa irenga yiga, akarangiza amasomo ataramenya igihe azabonera amafaranga ye.
Yagize ati: “Kuki mudategura uburyo bwo kubikemura hakiri kare abanyeshuri bakiri ku ishuri? Ntibyumvikana ko umuntu wize imyaka itatu yabura kubera gushaka kumusubiza amafaranga ye.”
Yakomeje agaragaza ko ishuri rifite amakuru y’abanyeshuri baryigamo n’abaryizemo, bityo ko ridakwiye kuvuga ko kubashakisha bidashoboka mu gihe ikoranabuhanga n’uburyo bwo kubageraho bihari.
Mu kwisobanura, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Rwanda Polytechnic ushinzwe Imari, Jean Pierre Nkuranga, yavuze ko ikibazo gikomeye ari uko bamwe mu banyeshuri barangije kera, harimo n’abamaze imyaka igera kuri 15, batakigaragara aho batuye cyangwa badafite amakuru ahagije yabafasha kubageraho.
Yasobanuye ko muri uyu mwaka ishuri ryamaze gusubiza miliyoni 8 Frw ku banyeshuri ryashoboye kubona, ariko ko hakiri amafaranga agera kuri miliyoni 252 Frw agomba gusubizwa abandi banyeshuri.
Yagize ati: “Amafaranga Rwanda Polytechnic igomba gusubiza abayirangijemo ni miliyoni 252 Frw. Tuzakomeza kubashakisha, abazajya baboneka bazajya bayahabwa.”
Nkuranga yavuze kandi ko ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo gushyira iki kibazo mu mihigo y’abakozi kugira ngo bagire uruhare mu gushaka abo banyeshuri, ndetse ko mu gihe hari abazaba badashoboye kuboneka na nyuma y’ubwo bushakashatsi, hazifashishwa inzego zibishinzwe kugira ngo hafatwe umwanzuro ku buryo ayo mafaranga yakurwa mu bitabo by’imari ya Leta.
Icyakora, Abadepite bagize PAC ntibanyuzwe n’iki gisubizo, bavuga ko kidatanga icyizere cyo gukemura ikibazo kimaze imyaka myinshi kandi gikomeje kugaragara muri raporo z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.
Ikindi cyagaragaye muri ibi bisobanuro ni uko Rwanda Polytechnic itigeze igaragaza umubare nyawo w’abanyeshuri bagomba guhabwa ayo mafaranga y’ingwate, ndetse ntiyanasobanuye amafaranga buri munyeshuri atanga nk’ingwate igihe atangiye amasomo. Abadepite bagaragaje ko ayo makuru na yo ari ingenzi kugira ngo hamenyekane neza uburemere bw’iki kibazo n’icyakorwa kugira ngo kidakomeza gusubira.

