KWIBOHORA 31: IBYABAYE KU RWANDA NTITUZEMERA KO BYONGERA. PEREZIDA KAGAME

Mu kwizihiza Umunsi Mukuru wo Kwibohora ku nshuro ya 31, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, , yagaragaje ko urugamba rwo kubohora igihugu rutari rugamije gufata ubutegetsi gusa, ahubwo rwari rugamije gusubiza abanyarwanda uburenganzira bwabo bwo kubaho mu cyubahiro, amahoro n’ubumwe.

Perezida Kagame yavuze ko imyaka myinshi mbere yo Kwibohora, u Rwanda rwaranzwe na politiki y’ivangura, guheza bamwe no kubiba ubwoba mu baturage. Yavuze ko ibyo byagejeje igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari yo mpamvu urugamba rwo Kwibohora rwabaye intangiriro yo kongera kubaka igihugu gishingiye ku bumwe bw’Abanyarwanda.

Yagize ati: “Intego y’urugamba rwo kubohora yari ugusubiza Abanyarwanda ibyo bari barambuwe, cyane cyane uburenganzira bwo kubaho bafite agaciro n’icyubahiro.”

Perezida Kagame yanibukije ko nubwo Jenoside yahagaritswe, ingengabitekerezo yayo itaracika burundu. Yavuze ko kuba ikigaragara mu bice bitandukanye by’u Rwanda ari ikimenyetso cy’uko hakenewe gukomeza kuba maso no kurinda ibyo igihugu cyagezeho.

Yashimangiye ko u Rwanda rwize amasomo akomeye mu mateka yarwo, bityo umutekano n’imiyoborere myiza bikaba ari byo shingiro ry’iterambere igihugu kimaze kugeraho. Yavuze ko umutekano atari ikintu cyo gushimisha amahanga, ahubwo ari ikibazo cy’ubuzima n’ukubaho kw’abanyarwanda.

Ati: “Umutekano ni ikibazo cyo kubaho kwacu, si ikibazo cyo gushaka kwemerwa n’abandi. Iyo umutekano udahari, nta kindi gishobora kubakwa.”

Perezida Kagame yasabye abanyarwanda gukomeza kurinda ubumwe, gukorera hamwe no kudaha umwanya uwo ari we wese ushaka gusubiza igihugu mu mateka mabi y’amacakubiri n’urwango.

Yasoreje ku ubutumwa bukomeye bugira buti: “Ibyabaye muri iki gihugu ntibizongera kubaho ukundi, kubera impamvu imwe yoroshye: ntabwo tuzabyemera.”

Ubutumwa bwa Perezida Kagame buje bwongera kwerekana ko Kwibohora atari ukwibuka intsinzi yo ku rugamba gusa, ahubwo ari umuhigo wo gukomeza kubaka u Rwanda rutekanye, rwunze ubumwe kandi rurangwa n’iterambere rirambye.