Lt.Gen. (rtd) Kayonga yasabiwe guhagararira u Rwanda muri Turukiya

Inama y’Abaminisitiri yateranye iyobowe na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente kuri uyu wa Gatatu , yagize Lt Gen (rtd) Charles Kayonga ambasaderi w’u Rwanda muri Turikiya, Marie Grace Nishimwe agirwa Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka.

Kayonga wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, agizwe ambasaderi w’u Rwanda muri Turikiya asimbuye Fidelis Mironko.

Si ubwa mbere Kayonga agiye mu nshingano zo guhagarira u Rwanda mu mahanga kuko hagati ya 2014 na 2019 yari ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa.

Marie Grace Nishimwe wagizwe Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka yari asanzwe ayoboye ishami rishinzwe Ubutaka muri icyo kigo. Afite uburambe bw’imyaka 15 mu bijyanye n’imikoreshereze y’ubutaka. Yize ibijyanye n’imitunganyirize n’imijyi muri Massachusetts Institute of Technology akaba afite n’impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’amategeko n’ubushabitsi.

Nishimwe asimbuye Mukamana Espérance wakuwe kuri uwo mwanya muri Kanama 2023.