Hategekimana Philippe “Biguma” ukekwaho uruhare muri Jenoside yasabiwe gufungwa burundu

Ubushinjacyaha bwo mu Bufaransa bwasabiye Hategekimana Philippe uzwi ku izina rya Biguma igihano cy’igifungo cya burundu nyuma yo kugaragariza Urukiko ibimenyetso bitandukanye buheraho bumushinja ibyaha.

Iburanisha ryo kuri uyu wa 26 Kamena 2023 mu Rukiko rwa Rubanda rw’i Paris, ryihariwe n’Ubushinjacyaha bwagaragarizaga urukiko ibimenyetso byose bushingiraho busaba guhamya Hategekimana ibyaha byo gukora Jenoside.

Bagarutse ku buhamya bwatanzwe n’abatangabuhamya batandukanye bagiye bemeza uruhare rwa Hategekimana Biguma mu bwicanyi bwabaye ku misozi ya Nyabubare, Nyamure, Isar-Songa n’ahandi.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko hari abatangabuhamya bane bahurije ku kuba ku musozi wa Nyamure, Hategekimana Philippe yahageze akarasa umubyeyi wari uri kubyara, buvuga ko nubwo ubuhamya bwa benshi budahura ijana ku ijana ariko “iyo ubuhurije hamwe buguha ukuri kw’ibyabaye.”

Abatangabuhamya barimo abakoze Jenoside n’abayirokotse, bahurije ku kuba abajandarume baragiye kurasa Abatutsi muri Isar-Songa, ndetse ko Biguma ubwe hari uwamubonye ajyanye imbunda ya Mortier kandi nta handi hantu hishwe abantu benshi ku itariki 27 Mata 1994 muri perefegitura ya Butare nko muri Isar-Songa.

Umushinjacyaha yavuze ko Biguma yagiye akoresha inama mu bihe bitandukanye agakangurira abantu kujya kwica Abatutsi.

Muri byinshi Ubushinjacyaha bwasabye ko Biguma ahamywa icyaha cya Jenoside nk’umuntu wakoze icyaha we bwite kuko hari ahantu henshi bigaragara ko yishe Abatutsi mu bihe bitandukanye.

Yaba aho yakanguriye abantu batandukanye kwica Abatutsi, aho ubwe yabyikoreye, ku byaha bya Jenoside amategeko yo mu Bufaransa ateganya ko uhanwa nk’aho ari wowe bwite wakoze icyaha.

Me Richard Gisagara uri mu Bunganira abarega yagize ati “ku cyaha cya Jenoside, iyo wakoresheje icyaha, ukohereza abantu kugikora icyo gihe nawe uhanwa nk’aho ari wowe wagikoze ku giti cyawe nubwo atari wowe uba wabishe.”

“ni ubwa mbere ubushinjacyaha busabye ko umuntu mu Bufaransa ahamwa n’icyaha cyo kujya mu mugambi wa Jenoside cyangwa kujya mugaco k’abawushyize mu bikorwa.”

Ku byaha byibasiye inyoko muntu, umushinjacyaha asabira Biguma guhamwa n’ubufatanyacyaha mu bwicanyi.

Biguma yanze kugira icyo avuga mu Rukiko kuva kuwa 20 Kamena 2023 ariko mu mabazwa ye yasomewe mu ruhame yagiye ahakana ibyo aregwa avuga ko igihe ubwicanyi bwabereye atari ari i Nyanza.