Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa PAM ryagabanije kabiri imfashanyo yahabwaga impunzi z’Abarundi ziri mu Nkambi ya Nyankanda, mu ntara ya Ruyigi. Abavuganye n’Ijwi ry’Amerika barasaba kwigishwa imyuga kugirango bashobore kwikenura.
Inkuru Ijwi ry’Amerika yabateguruye yifashishije inshuti zayo mu Burundi murayigezwaho na Thierryve Ndayishimiye.
Inkambi Nyankanda ibarurwamo impunzi zisaga ibihumbi 11 higanjemo abanyekongo,ariko harimo n’abanyarwanda bacye na sudani.
Impunzi zicumbikiwe muri iyi nkambi zivuga ko zatangiye kugira ikibazo cy’ibiribwa kubera ko imfashanyo bahabwaga na PAM yagabanyijwe.
Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa PAM rivuga ko impamvu bagabanyije ibiribwa kuri izi mpunzi ubukungu butifashe neza.
Kuva mu kwezi kwa kane impunzi zirimo guhabwa ibiribwa bingana n’ibiro bitanu n’amagarama ane ku muryango umwe mugihe ubusanzwe bahabwaga ibiro icumi n’amagarama umunani.