Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Abafite ubumuga barasaba guhabwa amahirwe nk'abandi ku isoko ry’umurimo - FLASH RADIO&TV

Abafite ubumuga barasaba guhabwa amahirwe nk’abandi ku isoko ry’umurimo

Hirya no hino mu gihugu abafite ubumuga bagenda bahindura imyumvire bakumva ko bashoboye, hari bamwe bihangiye imirimo, abandi biga mu mashuri makuru na za kaminuza ariko nubwo bimeze bityo, usanga bagifite imbogamizi z’uko iyo bageze ku isoko ry’imirimo bahezwa yaba mu bigo bya leta  ndetse n’ibyabikorera.

Akaba ariho bahera basaba ko bahabwa amahirwe angana nabandi ku isoko ry’umurimo bakanaba mu nzego zose z’igihugu.

Ati: hari igihe tujya kwiyamamaza mu zindi nzego bakatubwira ngo twebwe dufite inzego zacu, nk’aho twakiriwe mu nama y’abafite ubumuga gusa, dukwiye kubyumva neza kuba dufite ubumuga bidakuraho ko twaba mu nzego zose , nkaba nsaba ko umwaka utaha mu matora muri ya 30% twazabonamo umuntu ufite ubumuga waje mu nteko ishinga amategeko

Ati:hari imbogamizi tubona, imyumvire igihari mu miryango abantu bakomokaho, aho usanga ururimi rwamarenga rudakoreshwa bikiri imbogamizi, twakabaye tubona mu bigo byose abantu bafite ubumuga.

KARANGWA Francois Xavier Umuyobozi Nshingwabikorwa w’urugaga ry’imiryango y’abafite ubumuga avuga ko ibigo bya leta n’abikorera bakwiye kumva ko guha akazi abafite ubumuga atari ukubagirira impuhwe ahubwo ko nabo bashoboye.

Ati: icyambere hakwiye kuzamurwa imyumvire y’abakoresha, kugira ngo yumve ko guha umuntu ufite ubumuga akazi atari uko yamugiriye imbabazi , ni umuntu ahaye akazi kubera ko agashoboye, ikindi kandi bakwiye kubakoresha imirimo ihwanye n’ubumuga bafite ndetse bakabaha n’ibikoresho biborohereza mu bumuga bwabo.

Mu myaka yo hambere wasangaga umuryango wabyaye umwana ufite ubumuga byitwa icyasha, ariko Leta igenda ikuraho iryo hezwa ndetse n’abantu bahindura imyumvire kuri bo , ariko nubwo bimeze bityo hari imiryango imwe n’imwe itarahindura imyumvire ku buryo bafungirana abana bafite ubumuga mu nzu, bakabatesha amahirwe yo kujya ku ishuri.