Bugesera:Abamotari n’abanyonzi barasaba parikingi
Abakora umwuga wo gutwara abantu ku mapikipiki (Abamotari) ndetse n’abanyonzi mu buzima bwabo bwa buri munsi bakorera mu mirenge itandukanye mu Karere ka Bugesera , aha baraganira n’itangazangazamukuru rya Flash mu byo bavuga barasaba ubuyobozi kubagenera ahantu haboneye bajya bahagarara mu gihe bategereje abagenzi (parikingi). Kuko ngo bafatwa nk’abateza akajagari .
Habyarima Thadee ni umwe mu rubyiruko rukora akazi ko gutwara abantu ku igare ndetse na Mugenzi we Prince Nzabonimana nawe akora umwuga wo gutwara moto mu murenge wa Gashora Nyamata .
Thadee ati ” utwara umugenzi wamugeza aho agera mu gihe amaze ku kwishyura bagahita bagufata ngo uparitse ahatemewe. Ngo akaba ariyo mpamvu bakwiye gukorerwa aho baparika amagare.
Kuruhande rwa Prince we avuga ko kuko bagendera ku buyobozi bwite bwa Leta kandi bakaba bubahiriza amabwira , avuga ko mu gihe baba beretswe ahantu bagomba guhagarara batabirengaho”
Mu mvuga z’aba bantu bakora uyu mwuga bavuga ko hakwiye kwiga uburyo burabye bwo gukemura ikibazo cyo guhanwa kandi nta hantu bafite baparika.
Icyakora igiteye irujijo ni uko ngo batanga umusanzu waho baparika ( parking) kandi ntibayihabwe kuribo bakaba bibaza aho ajya.
Uretse kuba basaba aho baparika hazwi ngo basanga n’abanyamaguru bakwiye guhabwa amahugurwa y’uburyo bwo kugenda mu muhanda bunoze .
Kuri iki kibazo umuyobozi wa polisi mu karere ka Bugesera SSP Kabera Vincent aributsa abafite mu nshingano kugenzura isuku ko bafite n’uruhare rwo kwibutsa abanyonzi n’abamotari guparika ahakwiriye kuko ngo biteza umwanda.
SSP Kabera Vinvent ati ” ntarabegera bishobora gutuma nsiga ubutumwa (message ) itari nziza , mwabikosoye”. Ati nzasanga umuntu ugenda mu muhanda , umunyonzi ugenda ni njoro yaba ari musaza wawe cyangwa mu rumuna wawe mpfite aho tuzajya kubiganirira ,ntihazagire uhamagara ngo uriya muntu wajyanye ni mubyara wanjye .
Kuruhande rwo guparika aho babonye SSP Kabera yakomeje avuga ko bashyizeho aho guparika ariko ntabwo babyumva , kuko haba igare cyangwa abamotari baparika aho bashaka , bityo akaba ari ibiteza umwanda .
Icyakora ubu Butumwa bwa SSP Vincent Kabera busa nk’ibitandukanye n’ibyo aba bakora uyu mwuga wo gutwara abantu ku igare bavuga , kuko bumvikana bemeza ko nta hantu bagenewe ho guparika.
Umwuga wo gutwara igare ndetse no gukora ikimotari usanga higanjemo urubyiruko kuko ahanini ubona ko ari akazi kabatunze umunsi ku umunsi.Kandi no ku ruhande rw’abagenzi na bo ni bumwe muburyo bifashisha mu kubihutisha mu ngendo zabo . Mu gihe bahabwa umurongo nyawo ntakabuza ko wazamura n’ubukungu bwa Bugesera .
Yanditswe na Ali Gilbert Dunia