Henry Kissinger,umudipolomate wa US mu bihe bigoye yapfuye yujuje imyaka 100

Henry Kissinger, wahoze ari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika, yapfuye ku myaka 100 ari mu rugo iwe muri leta ya Connecticut.

Itangazo ryasohowe n’ikigo cye Kissinger Associates cy’ubugishwanama muri politiki mpuzamahanga, ntiryavuze icyateje urupfu rwe.

Kissinger yabaye umudiplomate mukuru w’Amerika n’umujyanama ku mutekano w’igihugu mu gihe cy’ubutegetsi bwa Perezida Richard Nixon (1969 – 1974) no ku butegetsi bwa Perezida Gerald Ford (1974 – 1977).

Yaharaniye ashimitse politiki yo koroshya ubushyamirane, yabyukije umubano w’Amerika n’Ubumwe bw’Abasoviyeti, n’umubano wayo n’Ubushinwa.

Uburyo bwe bw’imikorere ya diplomasi yo kuvugisha abarebwa n’ikibazo ariko badashobora kwicarana ku meza y’ibiganiro, ikizwi nka ‘shuttle diplomacy’, bwafashije mu gusoza intambara y’Abarabu na Israel yo mu 1973.

Ndetse n’ibiganiro bye byagejeje ku masezerano y’amahoro ya Paris, yasohoye Amerika mu ntambara ya Vietnam yari imaze igihe yarabaye akaga kuri Amerika.

Ariko ibyo abamushyigikira babona ko kwari ugushyira imbere ibishoboka mu ngiro muri politiki (“Realpolitik”) aho gushingira ku murongo w’ibitekerezo, abamunenga bo babyamaganye nk’ibintu bibi.

Yashinjwe gushyigikira mu buryo buteruye ihirikwa ry’ubutegetsi ryiciwemo abantu rya guverinoma y’amatwara ya gisosiyalisti muri Chili.

Kissinger yahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel, anamaganwa bikomeye nk’uwakoze ibyaha byo mu ntambara.

Heinz Alfred Kissinger yavukiye mu muryango w’Abayahudi w’amikoro ari hagati na hagati, i Bavaria mu Budage, ku itariki ya 27 Gicurasi (5) mu 1923.

Umuryango we waje guhunga itotezwa Abayahudi bakorerwaga n’ubutegetsi bw’aba Nazi, ariko wifatanya (wisanga) n’Abayahudi bakomoka mu Budage b’i New York muri Amerika, mu mwaka wa 1938.

‘Umwizerwa kandi w’ijwi ryihariye’ – George W Bush

George W Bush wabaye Perezida w’Amerika, ni umwe mu bahaye icyubahiro Kissinger.

Mu itangazo yasohoye binyuze mu kigo cye, yavuze ko Amerika “itakaje umwe mu bizerwa cyane kandi b’amajwi yihariye mu bubanyi n’amahanga”.

Iryo tangazo rikomeza rigira riti: “Maze igihe kirekire nshima umugabo wahunze aba Nazi ari umuhungu w’urubyiruko wo mu muryango w’Abayahudi, ubundi akabarwanya ari mu ngabo za Leta Zunze Ubumwe [z’Amerika].

“Nyuma yaho ubwo yabaga Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, gushyirwa kuri uwo mwanya nk’uwahoze ari impunzi byari bivuze byinshi ku gukomera kwe no ku gukomera kw’Amerika.

“Yabaye mu butegetsi bw’abaperezida babiri ndetse agira inama abandi benshi. Ndamushimira ako kazi n’inama, ariko ndamushimira cyane ku bw’ubushuti bwe.”

Bush yavuze ko we n’umugore we bazakumbura ubushishozi bwa Kissinger, urugwiro no gusetsa.

BBC