Ku nshuro ya mbere kuva coronavirus yagera mu Rwanda, bwije nta bwandu bushya

Minisiteri y’ubuzima iravuga ko mu bipimo byafashwe, nta murwayi mushya wa Coronavirus byagaragaje, Abayanduye bagumye kuba 11.

Iyi Minisiteri ivuga ko kugeza ubu abamaze kugaragaraho Coronavirus mu Rwanda bari kuvurirwa ahabugenewe.

Muri aba banduye kandi abenshi muri bo byagaragaye ko baherutse mu ngendo zo hanze y’igihugu.

Ibi byatumye hahagarikwa ingendo z’indege ziva cyangwa zijya mu Rwanda, harimo na Rwandair.

Ni umwanzuro utangira gukurikizwa kuva kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Werurwe 2020, guhera I saa Satanu n’iminota mirongo itanu n’icyenda, ukaba wahawe igihe kingana n’iminsi 30.

Indege zitwara imizigo n’izikora ibikorwa by’ubutabazi zo zizakomeza gukora.

Minisiteri y’ubuzima igaragaza ko igihe cy’ibyumweru bibiri cy’ifungwa ry’amashuri n’insengero gishobora kwiyongera ndetse kigashyirwa no ku zindi nzego bitewe n’uko iki cyorezo cyagenda cyiyongera.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) ryaburiye ibihugu by’Afurika “kwitegura ibihe bibi cyane” biri imbere kubera icyorezo cya coronavirus.

Abantu 16 ni bo bamaze kwicwa na coronavirus muri Afurika: batandatu mu Misiri, batandatu muri Algeria, babiri muri Maroc, umwe muri Sudan n’umwe muri Burkina Faso.

Afurika ni wo mugabane kugeza ubu utarashegeshwe na coronavirus, ariko impuguke mu by’ubuvuzi zaburiye ko inzego zayo z’ubuzima zisanzwe zifite imikorere icumbagira zishobora kurengerwa ubushobozi byihuse kubera iki cyorezo.

Kugeza ubu abamaze kwandura Coronavirus ku Isi yose ni 241.553, abo imaze guhitana ni 9.982 mu gihe amaze kuyikira bangana 86.689.