USA: Tuzatsinda intambara ya Coronavirus – Perezida Trump

Perezida Donald Trump yasezeranyije Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ko zizagera ku “ntsinzi yuzuye” mu ntambara zirimo kurwana na coronavirus.

Yabivuze ubwo yasubizagaho ingamba yo mu gihe cy’intambara yo muri Koreya yemerera Amerika kongera ikorwa ry’ibikoresho by’ingenzi mu buvuzi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru mu biro bye bya White House, Perezida Trump yabajijwe n’umunyamakuru niba abifata nkaho iki gihugu kiri mu gihe nk’icy’intambara mu rwego rwo kurwanya iyo virusi.

Yasubije ati: “Ni intambara. Mbifata, urebye, nkaho ndi perezida wo mu ntambara”.

Muri iki cyumweru, Bwana Trump yakoresheje ibiganiro bya buri munsi kuri ibi bihe bidasanzwe igihugu kirimo, nyuma yaho ashinjwe kuba yarirengagije coronavirus mu bihe bya mbere byayo muri Amerika.

Yagize ati: “Tugomba kwigomwa twese hamwe, kubera ko iki kibazo twese turagifatanyije, kandi tuzakirangiriza hamwe. Ni umwanzi utaboneshwa amaso. Uwo iteka ahora ari we mwanzi ukomeye cyane [kurwanya]”.

“Ariko tugiye gutsinda uyu mwanzi utaboneshwa amaso. Ntekereza ko tugiye no kumutsinda byihuse kurusha uko twabitekerezaga, kandi izaba ari intsinzi yuzuye…”

Hagati aho, abadepite babiri ejo ku wa gatatu babaye aba mbere mu bagize inteko ishingamategeko y’Amerika banduye coronavirus.

Abo ni Ben McAdams, umudemokarate uhagarariye leta ya Utah, na Mario Diaz-Balart, umurepubulikani uhagarariye leta ya Florida.

Muri Amerika abantu barenga 9,300 bamaze kwandura Covid-19 – indwara yo mu myanya y’ubuhumekero iterwa n’iyo virusi – naho abagera 150 imaze kubica.

Ku isi, abantu barenga 220,000 bemejwe ko bayanduye kugeza ubu. Abarenga 8,800 imaze kubica.