Abatuye Tabagwe bongeye kwihanangirizwa, babuzwa kwambuka berekeza Uganda.

Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba Fred Mufulukye yongeye kwihanangiriza abatuye umurenge wa Tabagwe ho mu karere ka Nyagatare kutongera guhirahira ngo bambuke bajya Uganda ku mpamvu iyo ari yo yose.

Ubuyobozi bw’intara y’Uburasirazuba bwabwiye abaturage ko butabizeza umutekano mu gihe bamaze kwambuka bajya Uganda.

Byatangarijwe mu nama yahuje ubuyobozi  n’abatuye muri ako gace kari ku mupaka w’u Rwanda na Uganda yitabiriwe na Guverineri, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’inzego zishinzwe umutekano. Iyi nama ije ikurikira ishimutwa ry’abanyarwanda babiri batwawe n’urwego rushinzwe ubutasi rwa Uganda, CMI.

Pierre Samvura na Eric Hategekimana batwawe bakuwe muri Kiliziya iri muri Uganda aho bari bitabiriye ibirori bya Batisimu ku butumire bw’inshuti yabo ifite ubwenegihugu bwa Uganda.

Guverineri Mufulukye yagize ati” Ubu abaturanyi bacu baravuga ko abo bagabo bashimuswe bari abasirikare b’u Rwanda, kandi mu by’ukuri atari ko biri, kuko mwe mubazi kuruta undi wese. Twatangiye uburyo bwo kubabwira ko abo bashimuse ari abaturage basanzwe, ko atari abasirikare, ko baribagiye  muri Uganda ku mpamvu zisanzwe z’umubatizo.”

Ikinyamakuru the Newtimes dukesha iyi nkuru cyanditse ko Guverineri Mufulukye yibukije abaturage by’umwihariko abatwara abagenzi kuri moto kubaha inzego zishinzwe umutekano, mu gihe cyose basabwe guhagarara bakabikora.

Yakomoje ku byabaye ku wa gatanu w’icyumweru gishize aho umugabo wari utwaye moto yasabwe n’inzego zishinzwe umutekano guhagarara akanga bikamuviramo kuraswa.

Uwo mugabo yaketsweho kwinjiza magendu mu gihugu ayikuye muri Uganda abajijwe agerageza guhangana n’inzego zishinzwe umutekano abifashijwemo n’itsinda ry’abagande barimo n’abari bitwaje imihoro. Uwo munyarwanda wamenyekanye ku mazina ya John Baptist Kyerengye n’umugande witwa Alex Nyesiga bararashwe bahasiga ubuzima.

Umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Rwamagana two mu ntara y’Uburasirazuba Colonel Albert Rugambwa yijeje abaturage umutekano, ababwira ko hari inshingano bafite, ati “Mpagarariye inzego zishinzwe umutekano hano, ibyo tubasaba biroroshye ni ugukorana. Nta kindi, ibindi mubiturekere (…)”

Iyo nama n’abaturage yakurikiwe n’indi inzego ubuyobozi bw’intara bwagiranye n’abamotari bo muri Nyagatare nay o yagarutse ku mutekano.

Leave a Reply