Urwego rw’Ubutasi bwa Uganda(CMI) Rwashimuse abanyarwanda babiri bari bitabiriye umubatizo w’umwana w’inshuti yabo nk’uko igipolisi cy’u Rwanda kibivuga.
Ahagana saa sita n’igice zo kuri iki cyumweru tariki ya 26 Gicurasi ni bwo Samvura Pierre w’imyaka 47 na Habiyaremye Eric w’imyaka 25 bafatiwe n’urwego rw’Ubutasi rwa Uganda ahitwa Gasheke.
Ni agace ka Uganda kari mu kilometeri kimwe uvuye ku mupaka ibihugu byombi bihuriraho nk’uko bigaragara mu butumwa Polisi y’u Rwanda yanyujije ku rubuga rwayo rwa ‘Twitter’.
Abo bagabo batuye mu mudugudu wa Gahamba, akagari ka Tabagwe, umurenge wa Tabagwe ho mu karere ka Nyagatare.
Ni nyuma y’aho mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 24 Gicurasi muri uwo Murenge wa Tabagwe inzego z’umutekano z’u Rwanda zari mu bugenzuzi zigahagarika uwakekwagaho gutwara magendu wari kuri moto yambutse aturutse muri Uganda.
Yari yambukiye ahantu hatemewe, ahagaritswe atera amahane.
Ubushyamirane n’inzego z’umutekano z’u Rwanda bwatumye babiri barimo umunya-Uganda n’umunyarwanda baraswa bahasiga ubuzima.
Uwaketsweho kwinjiza magendu yasabwe guhagarara aranga, bagenzi be bafite imihoro bagaba igitero ku bashinzwe umutekano b’u Rwanda, ubwo bashakaga gusubira muri Uganda bahunga, inzego z’umutekano zirasamo abantu babiri, umwe w’umunyarwanda wahise apfa n’umunya-Uganda wapfuye nyuma.
Habiyaremye na Samvura bashimuswe kuri iki cyumweru bari bitabiriye ibirori byo kubatizwa k’umwana w’inshuti yabo yitwa Muhwezi Silver
Polisi y’u Rwanda ivuga ko abo baturage bagiriwe inama n’izindi nshuti zabo,
zibabuza kujya muri Uganda ngo badashyira ubuzima bwabo mu kaga bagakerensa izo
nama, bavuga ko batagomba gusuzugura ubutumire bw’inshuti yabo Muhwezi.
Hashize imyaka ibiri umubano w’ibihugu byombi utifashe neza, aho u Rwanda
rutishimiye uburyo abanyarwanda muri Uganda bafungwa, bagatotezwa nta mpamvu
igaragara, bamwe bakabwirwa ko bazira kuba intasi mu gihe ari abaturage bagiye
gushaka ubuzima.
U Rwanda rwakunze kubuza abaturage barwo kwambuka bajya muri Uganda.