Inzibutso zose zifite agaciro kamwe, icyubahiro kimwe-Dr Bizimana

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG Dr Jean Damasecene Bizimana aratangaza ko n’ubwo inzibutso za Jonoside yakorewe abatutsi zingana zinafite icyubahiro kimwe, zose zitajya mu murange w’isi wa UNESCO.

Yabitangarije mu murenge wa Bushenge ho mu karere ka Nyamasheke ubwo yifatanyaga n’abatuye Rusizi na Nyamasheke mu muhango wo kwibuka no gushyingura mu cyubahiro imibiri mu rwibutso rwa Gashirabwoba.

Abafite ababo bashyinguye muri urwo rwibutso basabye ko urwo rwibutso rwashyirwa ku rwego rw’isi, mu murage wa UNESCO.

Uhagarariye imiryango y’abafite ababo bahashyinguwe Bwana Kayisire Aristarque yagize  ati” Twagize amahirwe yo kuba turi hamwe n’umuyobozi mukuru wa CNLG, Nyakubahwa tuzi ko hari inzibutso enye mwasabiye kujya mu rwego rw’inzibutso ziri mu mutungo w’isi. Twabasabaga ko niba UNESCO itarahagaritse iyo gahunda, n’uru rwacu mwadusabira rukajya muri ‘Patrimoine Mondiale de l’Unesco’.”

Imibiri yashyinguwe mu cyubahiro muri uru rwibutso rwa Gashirabwoba ni 1, 5629.

Inzibutso u Rwanda rwasabiye ko zijya mu z’umurage w’isi ni enye harimo urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, urwa Bisesero, urwa Nyamata n’urwa Murambi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside Dr Jean Damascene Bizimana yavuze ko inzibutso zose zifite agaciro kamwe  bityo ko bidashoboka ko zose zijya mu z’umurage w’isi, ati” Inzibutso zose zifite agaciro kamwe, icyubahiro kimwe, umurongo umwe. Ni ukuvuga ko rero zimwe ziva ku rwego rw’akarere zijya ku rw’igihugu, izindi zikava ku rwego rw’igihugu zijya ku rwego rw’isi. Ibyo ni gahunda leta yatangiye, ubu ku rwego rw’isi twasabiye inzubutso enye. Ni ukureka iyo dosiye igakomeza kuko ni ndende. Ubu yageze muri UNESCO ariko birasaba byibura imyaka ibiri kugira ngo UNESCO ibe yazisuzumye neza yanatanze igisubizo. Ntabwo twashyirayo izindi ubu.”

Visi Perezida wa Sena Harerimana Fatou yagarutse ku bwicanyi ndengakamere bwabereye ahari icyitwaga ‘Zone Turqoise’, ati “ Ndagira ngo nibutse ko aha hari icyahoze ari Zone Turqoise, aho Abafransa bari inaha batagiriye impuhwe abatutsi bicwaga, Abanyarwanda tukavuga ko usenya urwe umutiza umuhoro… Izo ngabo rero z’Abafransa ntizatije Abanyarwanda imihoro gusa ahubwo zabahaye intwaro za rutura zakoreshejwe mu gukomeza Jeonside no kwica Abatutsi hirya no hino mu gihugu.”

Uru rwibutso rwa Gashirabwoba rwashyinguwemo ruhuriweho n’uturere twa Rusizi na Nyamasheke kuko n’ubwo ruri mu karere ka Nyamasheke, hari imibiri  1,309 yimuwe mu rwibutso rwa Giheke i Rusizi ijyanwa muri uru rwibutso.

Rugizwe  n’icyumba cy’inama, igice cyo kwibukiramo, icy’amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi, igice kigaragaza amateka ya jenoside yakorewe abana, ibikoresho byifashishijwe mu gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi ndetse n’ahagenewe ibitabo bivuga ku mateka ya Jenoside.

Protais Niyibizi

Leave a Reply