Perezida Joe Biden yasuye Israel ntiyagera muri Jordanie kubera uburakari bw’amahanga

Perezida w’Amerika Joe Biden yageze muri Israel kuri uyu wa gatatu kugaragaza ko yifatanyije nayo no kuganira n’abategetsi bayo kuri gahunda y’intambara.

Ubwo yari ageze i Tel Aviv, Biden yakiranwe urugwiro na Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu.

Ariko uruzinduko rwe rwagize ingorane zikomeye zitewe n’ikintu cyaturikiye ku bitaro muri Gaza, hari ubwoba ko cyishe Abanya-Palestine babarirwa mu magana.

Perezida Biden yavuze ko ababajwe cyane n’abapfuye.

Uruzinduko rwari ruteganyijwe ko agirira muri Jordan (Jordanie) agahura n’abategetsi bo mu bihugu by’Abarabu, rwaburijwemo mu gihe hari uburakari bwinshi mu mahanga kubera impfu zo muri Gaza.

Biden arahura na Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu mu “nama y’impande zombi irimo abantu bacye cyane”, ndetse ahure n’abagize guverinoma ya Israel yo muri iki gihe cy’intambara, nkuko byavuzwe na John Kirby, umuvugizi w’akanama k’umutekano w’igihugu k’Amerika.

Kirby yavuze ko Biden anahura n’abatabaye bwa mbere mu gitero cy’umutwe wa Hamas w’intagondwa zo muri Palestine zagabye muri Israel ku itariki ya 7 y’uku kwezi kw’Ukwakira (10), cyishe Abanya-Israel 1,300, ndetse ahure na bamwe mu bapfushije abo mu miryango yabo cyangwa abafite abo mu miryango yabo bashimuswe na Hamas.

Israel yasabye Amerika imfashanyo ya gisirikare y’ingoboka ya miliyari 10 z’amadolari, nkuko bitangazwa n’igitangazamakuru CBS News, gikorana na BBC muri Amerika, gisubiramo amagambo y’abantu bazi iby’ubwo busabe.

Abategetsi bayobowe na Hamas muri Gaza bavuga ko abantu 500 bishwe n’igiturika ku bitaro bya Al Ahli, umuganga umwe yavuze ko ari “itsembatsemba”.

Hamas yabyegetse kuri Israel, ibyita “icyaha cyo mu ntambara”. Umuvugizi wa Perezida wa Palestine Mahmoud Abbas, uba mu karere ka West Bank kigaruriwe na Israel, yashinje Israel “icyaha ndengakamere”.

Ariko Israel yavuze ko icyo cyaturitse cyatewe na rokete zarashwe nabi n’undi mutwe, wa Islamic Jihad wo muri Palestine.

Mark Regev, umuvugizi wa Netanyahu, yabwiye BBC Radio 4 ati: “Ubutasi bwacu buratumenyesha ko biboneka ko hari rokete yarashwe na Islamic Jihad…

“Kandi ko rokete yabo yarashwe muri Israel ariko igahanuka itarahagera nuko igwa ku bitaro, iteza gusenyuka [nk’uko] yateje.”

BBC irimo kugenzura icyateye iryo turika.

Kirby yavuze ko Perezida Biden abaza abategetsi ba Israel “ibibazo bikomeye”. Yagize ati: “Araba ababaza nk’inshuti, nk’inshuti nyakuri ya Israel, ariko hari ibibazo bimwe aza kuba ababaza.”

Yongeyeho ko Abanyamerika 31 biciwe mu bitero bya Hamas, mu gihe 13 muri Israel bataramenyekana aho baherereye.

Abantu nibura 3,000 biciwe mu bitero by’ibisasu bya Israel muri Gaza, nkuko bivugwa n’abategetsi bo mu rwego rw’ubuvuzi.

BBC