Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibirego byatangajwe n’Ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bishinja abasirikare barwo kugaba igitero mu duce twa Tchanzu na Runyoni i Rutshuru.
Mu ijoro ryo ku wa 27 Werurwe rishyira ku wa 28 Werurwe, 2022, mu bice bitandukanye bya RDC by’umwihariko muri territoire ya Rutshuru, hagabwe ibitero byatumye abaturage bahunga.
Ni ibitero bivugwa ko byagabwe n’umutwe wa M23.
Byavugwaga ko abarwanyi ba M23 bateye i Rutshuru bakigarurira ibice bitandukanye birimo n’Umujyi wa Bunagana hafi y’umupaka utandukanya RDC na Uganda.
M23 bivugwa ko yari igamije kwigarurira agace kose ka Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru.
Amakuru yatangajwe mu gitondo cyo ku wa Mbere ni uko abarwanyi b’uyu mutwe bari bakambitse mu bice bya Cyengerero ndetse ngo bari bamaze kwigarurira ibirindiro by’Ingabo za RDC biri mu gace ka Tshanzu banatwara intwaro zazo.
Ubwo aya makuru yari amaze kujya hanze, Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zasohoye itangazo zivuga ko abagabye ibitero ari abasirikare b’u Rwanda.
Igihe cyanditse ko itangazo ryashyizwe ahagaragara na Gen Brig Ekenge Bomusa Efomi Sylvain, Umuvugizi wa Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, rivuga ko muri ibyo bitero, Ingabo za FARDC zafashe abasirikare babiri b’u Rwanda.
Abo ngo harimo uwitwa Adjudant Habyarimana Jean Pierre na Uwajeneza Muhindi John uzwi nka Zaje. Rivuga ko baturuka muri Batayo ya 65 n’iya 402 yo mu Ngabo z’u Rwanda.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, yashyize hanze itangazo ryamagana ibyavuzwe n’Igisirikare cya Congo, avuga ko ibishinjwa u Rwanda nta shingiro bifite.
Rigira riti “Turashaka kwamagana byeruye ibi birego bidafite ishingiro no gushimangira ko RDF nta ruhare na ruto ifite mu bikorwa by’ubushotoranyi muri RDC.”
Itangazo rye rivuga ko ibyatangajwe n’ubuyobozi bwa Kivu y’Amajyaruguru ko hari abantu babiri bafashwe bagabye igitero mu bice bitandukanye bya RDC, ari abasirikare b’u Rwanda, atari ukuri.
Yavuze ko amazina y’abo bagabo babiri yatangajwe n’Ingabo za Congo hamwe n’inzego z’ubutasi yigeze gukomozwaho mu biganiro byahuje inzego z’ubutasi ku mpande zombi i Kigali ku wa 25 Gashyantare 2022.
Yakomeje agira ati “Itsinda ry’inzego z’ubutasi rihuriweho ntabwo ryigeze ryemererwa kubahata ibibazo kugira ngo hakorwe isesengura rihuriweho nk’uko bisanzwe bigenda.”
Yongeyeho ati “ RDF ntabwo ifite umusirikare n’umwe ufite amazina yatangajwe mu itangazo. Ibi ni uburyo bwo kuyobya abantu binyuze mu kugaragaza abantu bafashwe mu buryo butazwi mu gihe kirenga ukwezi, bakaberekana nk’abafashwe tariki 28 Werurwe 2022.”
Guverineri Habitegeko yakomeje hari itsinda ry’ubugenzuzi ku mipaka, EJVM, rihuriweho n’u Rwanda na RDC ku buryo mu gihe habayeho ikibazo nk’iki ribikurikirana.
Yasabye iryo tsinda gukora iperereza kuri ibyo birego bidafite ishingiro bishinjwa RDF.
Ku rundi ruhande, M23 yanditse ku mbuga nkoranyambaga ko abo FARDC yerekanye nk’abasirikare b’u Rwanda bafashwe, ari abashumba atari abasirikare.
Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, M23 yashyize hanze amasezerano y’ibanga yagiranye na Guverinoma ya RDC mu 2020 agaragaza ibyo Leta ya Tshisekedi yemeye kugira ngo ibitero bihagarikwe.
Aya masezerano yasinywe muri Nzeri 2020 ubwo itsinda rihagarariye M23 ryahuraga n’abahagarariye Leta mu Murwa Mukuru i Kinshasa, bagasezerana ko abarwanyi ba M23 bagera ku 6000 bazinjizwa mu ngabo haherewe ku bakiri bato naho abakuze bagafashwa gusubizwa mu buzima busanzwe.
Ibi bikorwa byagombaga gukorwa bitwaye 1.334.605 $.