Perezida wa Sudan y’Epfo Salva Kiir na Riek Machar umukuru w’inyeshyamba zishaka ubutegetsi, baraganira mu mujyi wa Khartoum ku masezerano y’amahoro.
Ibinyamakuru byavuze ko ibi biganiro bije mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo guverinoma ihuriweho n’impande zombi igeho.
Ikinyamakuru The Monitor cyanditse ko ibi biganiro, leta yabigenzemo biguru ntege, ku buryo uwareba nabi nta cyavamo.
Iki kinyamakuru kibukije ko binaje mu gihe, kuwa 12 uku kwezi leta ihuriweho izaba yagiyeho, nyamara muri iki gihe haravugwa ko Salva Kiir yaba yaratanze ruswa agatambamira uyu mugambi.
Iyi niyo nzira yari isigaye yo kurangiza intambara ihamaze imyaka myinshi.