Umutegetsi w’Inteko Ishinga Amategeko madamu Rebeca Kadaga yasabye ubutegetsi bw’Igihugu gusuzuma uko amashuri y’inshuke yafungurwa kuko kuyafunga byateje ubukene mu gihugu.
Ikinyamakuru Chimpreports cyanditse ko Rebecca Kadaga yavuze ko amaze iminsi yakira ubusabe bwa rubanda rusaba ko aya mashuri nayo hatekerezwa uko yafungurwa, kuko abari batunzwe nayo ubu bicira isazi mu jisho.
Uyu mutegetsi yavuze ko abandi bantu bagizweho ingaruka no kuba aya mashuri afunzwe ari abagore, kuko ubu batabasha kujya gushakisha ubuzima kuko batagira abo basigira abana.
Aya mashuri yafunzwe kimwe na henshi muri aka Karere hagamijwe gukumira icyorezo cya Covid-19.
Depite Rebecca Kadaga arasobanura impamvu ubutegetsi bwa perezida Museveni bukwiye gufungura aya mashuri ashingiye kucyo yita inyigo yakozwe n’abahanga muri siyansi, bavuga ko ari na gake cyane iki cyorezo kibasha gufata abana bato nk’aba ngaba.
Hagati aho ariko kandi abadepite ba Uganda bari mu mpaka zigamije kureba niba umubare w’imyaka igize manda umudepite agomba kumara mu Nteko yakwiyongera cyangwa se ikagabanuka.
Umubare munini uratora uvuga ko imyaka bamwe basaba ko iva kuri 5 ikajya kuri 7 kuri manda ya Depite n’abandi bategetsi batorwa, ahubwo ikwiye kujya kuri 4.
Ikindi bari hafi gufataho umwanzuro ni ukongera kugarura umubare wa manda umutegetsi mukuru w’Igihugu atagomba kurenza bikajya mu itegeko nshinga ry’Igihugu.
Abadepite baravuga ko kutagira umubare wa manda mu itegeko nshinga bitsikamira demokarasi kandi ibihugu byinshi byatsimbataje demokarasi ku Isi, abategetsi bagira umubare wa manda ntarengwa.