RDC: Abanyamerika baba muri iki gihugu babujijwe kugendagenda mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru

Ambasade ya Amerika muri Kinshasa yabujije abaturage bayo kugendagenda mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kuko hari impungenge z’umutekano cyane cyane kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 24 Gashyantare 2021.

Ikinyamakuru l’Actualite cyanditse ko ambasade ya Washington yasabye abaturage kwitwararika bikomeye ntihagire uhirahira ajya ahitwa Butembo kuko ngo bashobora kugwa mu gico cy’umutwe w’Aba Mai-Mai

Itangazo ryashyizwe ahagaragara riburira abaturage ba Amerika ribasaba kutirara aho bari bakirinda bikomeye, ariko rigatsindagira ko kujya mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ari ukwiyahura.

Iyi Ntara iherutse kwicirwamo ambasaderi w’Ubutaliyani ubwo yagwaga mu gico cy’umutwe byavuzwe ko ari abarwanyi ba FDLR.

Abategetsi ba Amerika kandi baburiye abandi banyamerika bashaka kwerekeza muri Congo ko iyi Ntara kimwe na Ituli kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 24 Gashyantare, hashobora kuba ibikorwa by’iterabwoba bababuza kuhajya.

Ikinyamakuru l’Actualite cyanditse ko ahandi hantu abanyamerika babujijwe kujya ku mpamvu z’umutekano muke uhari uretse mu Ntara z’Uburasirazuba, harimo Intara za Kasaï, Kasaï-Oriental na Kasaï-Central. Intara zo mu Burasirazuba bwa Congo zibarurwamo imitwe irenga 120 yitwaje intwaro, ariko hamaze igihe hanavugwa ko umutwe wa ADF waba ufitanye imikorere n’umutwe wa Islamic State wiyita leta ya Kisilamu uca ibintu ku Isi.