Abahitanywe n’ibitero by’iterabwoba muri Sri Lanka bageze kuri 290

Ibitero by’iterabwoba byagabwe muri Sri Lanka kuri iki cyumweru ku nsengero n’amahoteli bimaze guhitana abasaga 290 nk’uko ubuyobozi bw’iki gihugu bubyemeza.

Igipolisi cya Sri Lanka cyatangaje ko cyataye muri yombi 24 bikekwa ko bihishe inyuma y’ibi bitero byahise bikomeretsa abasaga 500 mu gihe 35 b’abanyamahanga bari mu bahasize ubuzima.

Ibyo bitero byagabwe ubwo benshi mu bakristu bizihizaga Pasika bikaba ari byo bya mbere bikaze bigabwe kuri iki gihugu kuva muri 2009 ubwo intambara ya gisivili yarangiraga

Mugitondo cyo ku cyumweru ministiri w’intebe Ranil Wickremesinghe yari yavuze ko hari amakuru ko iki gihugu gishobora kwibasirwa n’ibitero nk’ibyo, ayo makuru ntahabwe agaciro.

Abo bagizi ba nabi bateye ibisasu ku nsengero eshatu no ku mahoteli atatu y’iki gihugu.

Igitero cya mbere cyagabwe ahagana I saa cyenda z’igicamunsi.

Mu gihe igipolisi cyarimo gishakisha abihishe inyuma y’ibyo bitero, humvikanye ibindi bisasu.

Byitezwe ko umubare w’abaguye muri ibyo bitero ukomeza kuzamuka kuko inkomere ari nyinshi.

Nta myirondoro ya 24 batawe muri yombi yashyizwe ahagaragara.

Leave a Reply