Tanzania: Ak’Abagabo bashatse bashuka abagore kashobotse

Umujyi wa Dar-es-salaam watangaje ko mu gihe kiri imbere ugiye gutangaza amazina y’abagabo bafite ingo mu rwego rwo kurinda abagore n’abakobwa abagabo gito.

Umuyobozi w’umujyi wa Dar-es-salaam Paul Makonda yavuze ko aya mazina azashyirwa ku rubuga rwa interineti rw’igihugu mu rwego rwo guhagarika abagabo bubatse gukinisha abakobwa batarubaka bikanabaviramo kubabaza imitima.

Daily monitor yanditse ko Makonda yavuze ko yagiye yakira ibirego by’abakobwa benshi muri Dar-es-salaam bashenguwe bikomeye n’abagabo bafite ingo bababeshya ko bazashyingiranwa ibintu ngo bidakwiye ku kiremwamutu.

Makonda yavuze ko hagiye gushyirwa mu bikorwa itegeko rirengera abakobwa babeshywa n’abagabo ko bazashyingiranwa.

Uyu muyobozi agaragaza ko mu mategeko ya Tanzania hari ingingo mu mategeko agenga iki gihugu, rirengera abagore babeshywa ubukwe n’abagabo bagamije inyungu zabo bwite.

Kuri ubu rero ngo iyi ngingo igiye gushyirwa mu bikorwa kugira ngo mu mibanire y’umugore n’umugabo ntihabemo guhemukirana.

Makonda  yasabye abatuye Dar-es-salaam bose kwibaruza ku biro by’umudugudu.

Hagendewe ku bizaba byavuye mu ibarura abagore n’abakobwa bazajya babasha kumenya niba ubatereta yubatse cyangwa akiri ingaragu.